Uwo musozi uzitwe “Umulenge w’intwari,” ibyo Girinka avuga ku ntwari z’i Mulenge.
Girinka Kabare William, umwe mu Banyamulenge bakunda iwabo akaba n’Umujanama wa Twirwaneho ndetse na M23, yatanze ubutumwa bwanditse agaragaza ko Abanyamulenge bagomba kugira umusozi uzajy’ushyingurwaho “Intwari z’i Mulenge, ngo kuko Intwari igomba kuruhukira ahantu heza kandi hazwi.
Muri ubu butumwa bwana Girinka yahaye ubwanditsi bwa Minembwe.com, yavuzemo ko irimbi rishyingurwamo Intwari risurwa n’abanyacyubahiro benshi, kandi batandukanye, bityo ko rigomba kuba riri ahantu heza hateye ishema.
Ati: “Twifuje ko Intwari z’i Mulenge zagira aho zishyingurwa, hazwi kuko Intwari igomba kuruhukira ahantu heza hateye ishema.”
Yagaragaje ko “Irimbi ry’Intwari ari umwe mu mirage ikomeye y’uruhererekane rw’amateka, bityo ko bifuje ko General Rukunda Michele uzwi cyane nka Makanika yazabimburira abandi muri iryo rimbi.
Yavuze kandi ko n’izindi ntwari zagiye zigwa ahandi zitashyinguwe mu cyubahiro, nazo zikwiye kuzazanwa zigasanga iyi ntwari bakaruhukira hamwe.
Girinka yavuze ko mu gihe ibyo byokorwa, iryo rimbi ryahita riba ‘igicumbi kibitse amateka y’izo ntwari.”
Ikindi ngo n’uko hafi y’iryo rimbi hagomba kuzubakwa ikigo cy’i gisirikare, kikitirirwa Intwari Makanika.
Kubwe yavuze ko hakwiye kwitwa: “Camp General Michel.”
Uyu mukunzi w’i Mulenge, Girinka Kabare William, yasoje asaba ko ibi byifuzo bye byazagera ku Banyamulenge bose no kunshuti z’iki kinyamakuru cya Minembwe.com.
Ati: “Iki cyifuzo cyanjye mwadufasha kikagera ku bakunzi b’i Mulenge bose, n’abakunda Minembwe.com. murakoze.”