Uwihishe inyuma ry’iyicwa rya Gen.Rukunda Makanika.
Iyicwa rya General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge wari uzwi cyane ku izina rya Makanika, benshi bakomeje kwibaza urupfu yapfuye rubi yishwe n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (Fardc).
Mu makuru aheruka gushyirwa hanze n’urubuga rwa Campaignforpeacedr.com ahamya ko rufite ibimenyetso simusiga bigaragaza ko “Makanika” yishwe binyuze mu itsinda ryitwa “Akagara” riyobowe na Lt.Gen.Pacifique Masunzu, uyobora zone ya gatatu inashinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Kivu y’Epfo.
Ruriya rubuga rusobanura ko iri tsinda ry’Akagara ribitegetswe na Masunzu, ryataye mu mutego Gen.Makanika bamuvugisha kuri telephone ngendanwa, aho barimo biyita abasirikare ba Fardc batorotse, bakaba barimo bamubwira ko bashaka kwiyunga kuri Twirwaneho.
Rukomeza ruvuga ko General Rukunda atigeze atekereza ko bamuriganya, ndetse akaba yari aniteguye guha ikaze uwo mugana wese kuko yari umugabo w’indashikirwa witangiye ubwoko bwe nka Yesu wapfiriye abanyabyaha.
Ririya tsinda ry’Akagara mu kumuhamagara, inyuma yaryo hari undi mugambi, ari nako telephone ye yarimo ikurikiranwa kugira ngo aho ahagaze naho ari hamenyekane.
Ubwo yitabaga telephone, drone yari yamaze kugera mu kirere itegereje gusa igipimo. Imaze guhabwa icyerekezo cy’aho Makanika ahagaze, yahise itera igisasu ku nzu yararimo kiramwica.
Amakuru yakusanyijwe nyuma y’urwo rupfu, agaragaza ko iriya drone yavuye ku cyicaro gikuru cya zone ya gatatu y’ingabo za Fardc, iyobowe na Lieutenant General Pacifique Masunzu nawe uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, ariko bamushinja kubagambanira no kubica ngo ni hakunda akabona amapeti yo hejuru.
Ariya makuru dukesha ruriya rubuga avuga kandi ko “Gen.Masunzu, ubwe, yiratiye aba ofisiye ba FARDC kwica mwenewabo wari waritangiye ubwoko bwabo, Abanyamulenge.
Iyicwa rya General Rukunda Michel Intwari y’i Mulenge, ryabyukije amarangamutima y’Abanyamulenge, n’iyabamwe bo mu bihugu byo mu karere, ndetse no kuyindi migabane y’isi, nubwo Abanyamulenge bavuga ko imyitwarire y’Akagara irangwa n’ubugome butangaje. Ahanini aba Banyamulenge bavuga ko “Abanyakagara bagambanira benewabo bagamije kunezeza abategetsi b’i Kinshasa, kabone n’iyo ntacyo abo bategetsi bakora ngo iwabo “mu Burasizuba bw’iki gihugu” hagaruke amahoro.
Ubundi kandi, Gen.Masunzu yategetse ko ingabo za Fardc zikora ibitero ku Banyamulenge, ni bwo mu cyumweru gishize zagabye ibitero i Lundu no muri Nyarujoka, ahatuwe n’Abanyamulenge benshi. Ibyongeye kubongerera imibabaro.
Nyamara nubwo abanzi ba Banyamulenge babahagurukiye barimo nababavukamo bagamije kubarimbura burundu, ariko ntibyabujije ko Imana yabo ibagoboka kandi inyuze ku mutwe wa Twirwaneho washyinzwe na General Rukunda Michel Makanika, wishwe n’Akagara, kuko nyuma y’iminsi ibiri gusa kamwishe, uyu mutwe wafashe komine ya Minembwe yose, iyirukanamo ingabo za Fardc, FDLR na Wazalendo ndetse n’ingabo z’u Burundi.
Nyuma y’aho kandi uyu mutwe wongeye gufata mu Mikenke na Kamombo, kuri ubu uragenzura igice kinini cyo muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, iwabo w’Abanyamulenge, ariko nyamara igifashije muri byose, aho uyu mutwe ugenzura hari amahoro azira amakemwa.