Twirwaneho yakubitaguye kubi ingabo z’u Burundi i Gashama.
Wazalendo n’ingabo z’u Burundi bateye Twirwaneho i Gashama, maze uyu mutwe ubakubita utabebera bakizwa n’amaguru.
Umuhana wa Gashama ni wo uhekera igice cy’imisozi ya Rurambo ugana i Kaziba muri teritware ya Walungu.
Ukaba wegereye cyane Gitavi muri Rurambo. Gusa iki gice cyahoze gituwe cyane n’Abanyamulenge, ariko kubera ibitero bya Wazalendo byayigabwagamo buri gihe, byatumye Abanyamulenge bahahunga, kuri ubu ikaba yarimo abarwanyi bo muri Twirwaneho.
Aha’rejo tariki ya 10/03/2025, ni bwo ingabo z’u Burundi na Wazalendo bagabye igitero kuri Twirwaneho muri iki gice cya Gashama, ariko amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko uyu mutwe utigeze worohera izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Nk’uko byavuzwe Twirwaneho yabakubise iberekeza mu mu misozi ya Rurambo ihanamiye igice cy’umushasha.
Ni amakuru kandi ahamya ko iyi mirwano yaguyemo ingabo z’u Burundi zibarirwa mu 15, ndetse ngo n’abandi benshi barakomereka.
Mu gihe ku ruhande rwa Twirwaneho bikiri amahoro nk’uko umwe mubarwanyi bayo yabitwiganiye.
Ati: “Ingabo z’u Burundi na Wazalendo twarabakubise, kandi cyane. Hano i Gashama bari baduteye. Twanabishemo abasirikare 15, ariko ku ruhande rwacu nta n’uwakomeretse.”