Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo m23 yavuze kuri Kinshasa yemeye kuyamanika, ikemera ko baganira.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 14, 2025
in Regional Politics
0
Icyo m23 yavuze kuri Kinshasa yemeye kuyamanika, ikemera ko baganira.
107
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo m23 yavuze kuri Kinshasa yemeye kuyamanika, ikemera ko baganira.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa, uwakunze kugaragaza ko ibiganiro ari yo nzira yonyine izageza iki gihugu ku mahoro arambye, ariko guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo igakomeza kwinangira, nyuma ikaza kuva ku izima, wavuze ko wo wabiharaniye kuva kera, kandi ko uruhiye kumbyumvisa perezida Felix Tshisekedi ku mbaraga.

Mu minsi ibiri ishyize, perezidansi ya Angola isanzwe ari umuhuza mu gushaka amahoro arambye mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko perezida w’iki gihugu, Joao Lourenco, azatangiza ibiganiro hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa.

Ariko bikaba bizwi ko perezida Felix Tshisekedi wa Congo yari yarabanje kuvuga ko Leta ye idateze kujya mu biganiro biyihuza n’umutwe wa m23 uwo bahanganye mu Burasizuba bw’iki gihugu.

Nyuma yuko Angola itangaje ko Kinshasa yemeye kuganira n’uyu mutwe, umuyobozi wawo, Bertrand Bisimwa yahise avuga ko ibi babivuze kenshi, ariko ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi bwabiteraga utwatsi.

Yagize ati: “Twiyemeje gutsinda inzira za gisirikare za Tshisekedi, no kumuzana ku bushake cyangwa ku mbaraga kumeza y’ibiganiro, ari na yo nzira yonyine ya gisivili ishobora gushyira ku murongo ibibazo bimaze imyaka myinshi muri iki gihugu.”

Ni mu gihe kandi n’umuvugizi w’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Tina Salama, nawe mu butumwa yanditse kuri x nyuma y’aho Angola yari imaze gutangaza ibi biganiro, yagize ati: “Twamenye kandi dutegereje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’uru rugendo rw’ubuhuza bwa Angola.”

Abakuru b’ibihugu binyuranye barimo abo mu karere DRC n’u Rwanda biherereyemo, ndetse n’imiryango mpuzamahanga, abo bakunze kuvuga ko ntayindi nzira yatanga igisubizo ku bibazo bimaze igihe mu Burasizuba bwa Congo, atari ibiganiro hagati ya m23 na Leta y’i Kinshasa.

Umutwe wa m23 ugizwe n’abanye-kongo baharanira uburenganzira bwokubaho kwabo, kuko bicwa umunsi ku wundi, kandi bakicwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bufatanyije n’imitwe irimo FDLR irimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda na Wazalendo n’ingabo z’u Burundi.

Uyu mutwe wakunze kugaragariza Leta y’iki gihugu ko utazigera urambika intwaro hasi, igihe iyi Leta itaremera ko baganira, cyangwa ngo yemere ibyo uyisaba.

Tags: ibiganiroKinshasaM23
Share43Tweet27Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
Iby’igitero Abanyamulenge bagabweho n’uruhande rwa Leta, mu nkengero za komine ya Minembwe.

Iby'igitero Abanyamulenge bagabweho n'uruhande rwa Leta, mu nkengero za komine ya Minembwe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?