Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Menya uburyo Qatar yo yabishoboye ihuza Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, ibyatangaje benshi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 19, 2025
in Regional Politics
0
Intambara ibera muri RDC ngo yaba igiye gushirwaho akadomo kanyuma.
75
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Menya uburyo Qatar yo yabishoboye ihuza Kagame w’u Rwanda na Tshisekedi wa RDC, ibyatangaje benshi.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Perezida Kagame w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo Congo Felix Tshisekedi, bahuriye i Doha muri Qatar bagirana ibiganiro bidasanzwe bigamije kurebera hamwe ibibazo bimaze imyaka myinshi mu ntambara mu Burasizuba bwa Congo.

Aha’rejo nibwo aba banyacyubahiro babiri bahuriye i Doha, nk’uko byemejwe na leta ya Qatar, aho yatangaje ko iyi inama yahuriyemo perezida Tshisekedi na Kagame ari iya gicuti.

Ni mu gihe muri iyi myaka yavuba ubushamirane hagati yaba bategetsi bombi bwarushijeho kwiyongera cyane ku kigero kiri hejuru, kandi imihate yo kubahuza yarakozwe ariko ntacyo yatanze, kugeza mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatatu benshi batunguwe no kubabona bicaranye na Emir wa Qatar.

Tshisekedi ushinja Kagame kohereza ingabo zikinjira muri RDC gufasha umutwe wa m23, byageze aho abwira Kagame ko birangiye batozongera guhura usibye mu ijuru.

Kagame na we yari aherutse gutangaza ko aramutse ahuye na mugenzi we Tshisekedi yamubwira ngo “iyaba atari perezida wa kiriya gihugu cyiza.”

Ariko muburyo bw’ibanga Qatar, yahamagaye aba bagabo bombi ibasaba kuza i Doha bafata indege zabo berekezayo, bakicarana bakaganira.

Benshi batunguwe no kubabona bicaranye, kandi batangazwa na Qatar yabigizemo uruhare.

Inyandiko zashizwe hanze n’igitangazamakuru cya BBC zigaragaza ko umwanditsi witwa Joson Stearns w’Umunyamerika yakibwiye ko ibyabaye “bitangaje cyane.”

Gusa, umubano wa Qatar ifitanye na RDC n’u Rwanda, ndetse n’umwanya wayo mu bikorwa by’ubuhuza ntibyakwirengagizwa.

Iki gihugu cya Qatar ni gito, ariko gifite ubukungu bukomeye, kimaze kubaka ijambo mu bijyanye no guhuza ibiganiro by’amahoro mu myaka 20 ishize.

Leta y’iki gihugu yanashyize imbaraga mu buhuza ku makimbirane atandukanye ku isi, ndetse yanashyizeho minisitiri wa Leta ushyinzwe ibyo bikorwa.

Mu 2010, iki gihugu cyahamagariye amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Leta ya Yemen n’inyeshyamba z’Aba-Houthi, ariko ayo masezerano baje kuyarengaho.

Muri uwo mwaka kandi yayoboye ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta ya Sudan n’imitwe yitwaje intwaro yo mu ntara ya Darfour yayirwanyaga.

Mu 2020, Qatar yabaye umuhuza mu biganiro by’amahoro hagati y’Abatalibani na Amerika mu gushaka igisubizo ku ntambara yari imaze imyaka 18 muri Afghanistan.

Mu 2022 Qatar yahuje Leta ya Tchad n’imitwe y’inyeshyamba zayirwanyaga.

Kimwe kandi nuko mu 2022 yahuje Amerika n’u Burusiya ku guhererekanya imfungwa.

Mu 2023, Qatar yasabye perezida w’u Rwanda Paul Kagame kurekura Paul Rusesabagina uwo Leta Zunze ubumwe z’Amerika zari zimaze igihe zimusaba akabyanga, ariko kubwa Qatar ahita umurekura mu gutaha ajya aho aba muri Amerika Rusesabagina yaciye i Doha muri Qatar.

Qatar kubera ibikorwa by’ubuhuza, ivuga ko iki gihugu ari “umuhuza utabogamye,” ndetse ivuga ko ari umufatanyabikorwa mpuzamahanga mu gukemura amakimbirane mu mahoro na dipolomasi.

Qatar n’u Rwanda mu myaka yavuba ishize, byubatse ubucuti bushingiye ku ishoramari rya Qatar rya miliyoni amagana z’amadolari mu by’indege mu Rwanda.

Ibi bihugu bifitanye amasezerano y’ubufatanye atandukanye yasinywe guhera mu 2017 ubwo ibi bihugu byatangizaga umubano wa dipolomasi, na Qatar igafungura ambasade i Kigali mu 2021.

Mu 2019, Leta zombi zasinye amasezerano yo gukomeza kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera cy’agaciro ka miliyoni 1.3 z’amadolari aho Qatar yiyemeje gushyiramo 60%.

Mu gihe cya vuba, ibigo bya Qatar financial center na Rwanda financial limited byasinye amasezerano yo gufashanya mu gufungura amahirwe mashya ya “business’ ku masezerano y’ibi bihugu byombi.

Mu kwezi gushize, Leta ya Qatar yemeje umushinga w’itegeko ryo gukuraho visa ku baturage b’u Rwanda bafite pasiporo zisanzwe hagati ya Qatar n’u Rwanda.

Hagataho, nk’uko bigaragara mu nyungu z’imikoranire n’ubucuti, bisa n’ibigoye ko Emir wa Qatar yahamagara perezida w’u Rwanda ngo ajye mu nama i Doha ntajyeyo mu gihe nta mpamvu ikomeye ibayeho imubuza.

Ku rundi ruhande, Qatar na RDC mu 2019 byasinye amasezerano ashyiraho umubano wa dipolomasi hagati yabyo, ikindi nuko vuba aha Qatar yatangaje ko irimo kwihutisha ibikorwa byo gufungura ambasade yayo i Kinshasa.

Usibye n’icyo, Qatar yatangije ingendo zayo ziva ku kibuga cy’indege cya Hamad International Airport i Doha zigana i Kinshasa ku kibuga cy’indege cya Ndili.

Ubundi kandi nuko perezida Felix Tshisekedi yagiye agirira ingendo i Doha muri Qatar, akaganira na Emir Sheikh Termin bakaganira ku bintu bitandukanye birimo n’amasezerano ibi bihugu bifitanye.

Ibi nabyo bigaragaza ko RDC nayo ifite inyungu nyinshi ku mubano na Qatar, no kuba uyu mkuru w’iki gihugu cya Qatar yakenera perezida Felix Tshisekedi yahita amwitaba atazuyaza.

Umuhate wa Qatar mu bikorwa by’ubuhuza n’ibiganiro by’amahoro bitandukanye, n’umubano wayo n’u Rwanda ushingiye ku nyungu n’ubukungu, bishobora gusobanura impamvu ibyananiye abandi mu myaka myinshi yo yabigezeho tariki ya 18/03/2025.

Tags: QatarRdcRwandaUbuhuza
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post

Tshisekedi and Kagame Hold Talks in Doha

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?