Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Icyo FARDC n’abambari bayo bazindutse bakora ahatuwe n’Abanyamulenge muri iki gutondo cyo kuri uyu wa kane.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
March 20, 2025
in Regional Politics
0
Icyo FARDC n’abambari bayo bazindutse bakora ahatuwe n’Abanyamulenge muri iki gutondo cyo kuri uyu wa kane.
123
SHARES
3.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo FARDC n’abambari bayo bazindutse bakora ahatuwe n’Abanyamulenge muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Urusaku rw’imbunda rwinshi ruzindutse rwumvikanira mu nkengero za komine ya Minembwe, aho amakuru avuga ko ari ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC iz’u Burundi, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ryongeye kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge, nyuma yuko n’ejo ku wa kabiri ibi bitero byirije umunsi wose.

Ibi bitero FARDC n’abambari bayo babigabye mu misozi ya Gahwela haherereye muri grupema ya Basimunyaka, secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi.

Ni ukuva isaha zibiri z’igitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 20/03/2025, ni bwo urusaku rw’imbunda rwinshi rwatangiye kumvikana muri ibyo bice bisanzwe biriherereyemo imihana ituwemo n’Abanyamulenge.

Ariko nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, Twirwaneho irwanirira ukubaho kw’aba Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, yahise yinjira muri iki gice iturutse mu Minembwe aho iheruka kwirukana izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta irahigarurira, yahise isuka umuriro w’imbunda kuri iri huriro maze ngo riyabangira ingata.

Ni amakuru kandi avuga ko iri huriro ry’ingabo za Leta ryahise rikwira imishwaro rihungira mu misozi igana za Gashasha werekeza i Rukombe ahahoze ari umuhana munini utuwe n’Abanyabyinshi bo kwa Bamara.
Ndetse aya makuru anahamya ko kuri ubu niho urusaku rw’imbunda ruri kumvikanira kubwinshi, kandi ko uyu mutwe wa Twirwaneho ukomeje kwirukana iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta y’i Kinshasa uryerekeza muri icyo gice cy’i Rukombe.

Iri huriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba ibitero ku Banyamulenge mu gihe n’ejo ku wa kabiri, mu majy’epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe naho ryahagabye ibitero byirije umunsi wose, ariko uyu mutwe wa Twirwaneho uza kuri kubita kubi rihungira za Musika umanuka i Lulenge.

Ahandi iri huriro ryari ryagabye ibitero ku munsi w’ejo hashyize, ariko risubizwa inyuma ni mu Mikenke ho muri secteur ya Itombwe.

Iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rikora ibi bitero mu rwego rwo kugira ngo ryisubize ibice Twirwaneho yaryambuye, kubanyaga Inka zabo, ubundi kandi riba rigamije kurimbura ubwoko bw’Abanyamulenge abo Leta y’i Kinshasa yanga urunuka.

Tags: FardcGahwelaGashashaIbitero
Share49Tweet31Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Denmark’s prime minister warns EU leaders about mass immigration in Europe

Denmark’s prime minister warns EU leaders about mass immigration in Europe

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?