Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

FARDC, FDNB na FDLR bakubiswe izakabwana mu bitero bagabye ahazwi nk’i Mulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
“Adui uri i Gakangala turamurasa naho ahandi yayabangiye ingata,” ibivugwa n’abari mu Minembwe.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

FARDC, FDNB na FDLR bakubiswe izakabwana mu bitero bagabye ahazwi nk’i Mulenge.

You might also like

Ingabo za RDC zacitse intege.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Nyuma y’aho uyu munsi ku cyumweru ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigabye ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge y’ahazwi nk’i Mulenge, Twirwaneho yirwanyeho irikubita inshuro abagize ririya huriro bakizwa n’amaguru.

Ni mu bitero iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ryagabye mu irembo rya Gahwela haherereye mu ntera ngufi uvuye muri Minembwe centre.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko ibi bitero by’iri huriro ryabigabye mu Gahwela riturutse mu Lulenge, kandi ko intambara yabereye neza ahitwa mu Bwarara. Aha akaba ari umusozi wa Gahwela umanuka werekeza i Lulenge ahari ibirindiro by’iri huriro rigizwe n’ingabo z’u Burundi, iza Congo n’imitwe irimo FDLR na Wazalendo.

Aya makuru agira ati: “Mu Bwarara niho intambara yahereye, uwahateye yaturutse za Lulenge. Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nibo bagabye ibyo bitero.”

Ni amakuru akomeza avuga ko iri huriro ryagabye biriya bitero ryarikubitiwemo izakabwana, nyuma y’aho Twirwaneho yatabaye ku bwinshi ahari hagabwe iki gitero.

Ati: “Twirwaneho irwanirira Abanyamulenge yakubise izakabwana uruhande rwa Leta rwagabye ibitero ku Banyamulenge.”

Nk’uko aya makuru abisobanura nuko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, nyuma yogutera rigatsindwa na Twirwaneho ryahungiye za Gashasha werekeza i Rukombe kuri Nyabibuye ahahoze ari umuhana munini wari utuwe n’Abanyabyinshi ku bw’intambara urasenyuka, ariko aba barwanyi bo muri Twirwaneho bakomeza gu kurikira ririya huriro bongera kuryirukana na za Gashasha, nibwo abarigize bahise binjira amashyamba araho hafi.

Ibi bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye uyu munsi ku cyumweru bije bikurikira ibindi ryagabye ku wa gatatu, ku wa kane, ku wa gatanu ndetse n’ahar’ejo ku wa gatandatu.

Nyamara nubwo ari iri huriro rigaba biriya bitero ku Banyamulenge ariko ntibibuza ko ritsindwa na Twirwaneho.

Kuko mu bitero byose ryagiye rigaba mu bice bitandukanye byo mu nkengero za komine ya Minembwe, byose uyu mutwe wa Twirwaneho wagiye ubisubiza inyuma.

Kimwecyo, ibi bitero bikomeza guhungabanya umutekano w’abaturage baturiye ibi bice, ni mu gihe bituma bahagarika bimwe mu bikorwa bakoraga byaburi munsi, nko kwita ku mirima yabo, kuragira Inka zabo ahari ubwatsi bwiza, ndetse kandi bigatuma amashuri atiga neza, kandi abantu bagahora bahunga.

Gusa, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ubuyobozi bwa FARDC bwatangaje ko Ingabo zabwo na Wazalendo ko batazongera kugaba ibitero kuri AFC/m23 kandi uyu mutwe wa Twirwaneho ukaba nawo ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Ubundi kandi Fardc isaba Ingabo zayo na Wazalendo kubahiriza icyo cyemezo yafashe, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo kubahiriza ibyemerejwe i Doha muri Qatar hagati ya perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi n’uw’u Rwanda, Paul Kagame.

Tags: FardcGahwelaIngabo z'u BurundiMinembweTwirwanehoWazalendo
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ingabo za RDC zacitse intege.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Ingabo za RDC zacitse intege. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho...

Read moreDetails

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Hatangajwe igikorwa kibi gishobora gukorwa n’abagore ba basirikare, ndetse n’abasirikare ubwabo muri RDC.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka? Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bahawe itegeko rishya rigiye gutuma nta musore uzongera gutekereza kwinjira muri iki gisirikare....

Read moreDetails

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i...

Read moreDetails

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23.

Amakuru avugwa kuri Birato wahinduriwe inshingano muri AFC/M23. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahinduriye imirimo Birato Rwihimba Emmanuel wari guverineri w'i ntara...

Read moreDetails
Next Post
Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by’intambara.

Bishop.Mwumvirwa, yabwirije ijambo rihumuriza Abanyamulenge mu bihe barimo gucamo by'intambara.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?