M23 yatangaje ibindi bishya bishobora gutuma intambara ikomeza mu gihe hari icyizere cy’uko irangira.
Umutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa m23 watangaje ko abarwanyi bawo batavuye muri Walikale nk’uko ubuyobozi bwawo bwari bwabifasheho icyemezo, uvuga ko ari ukubera ko ihuriro ry’Ingabo za Congo bahanganye ryakomeje kubagabaho ibitero muri icyo gice.
Ni itangazo uyu mutwe washize hanze, aho wavuze ko abarwanyi bawo batavuye muri Walikale nk’uko wari uheruka kubitangaza ugaragaza ko zihita zihava ako kanya.
Iri tangazo rivuga ko nubwo hari hatangajwe ko m23 yafashe icyemezo cyo gusubiza inyuma ingabo zayo zikava muri Walikale, ariko ko bitakunze ngo kubera ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryakomeje kugaba ibitero bya drone kuri m23 aho yari iri i Walikale.
Uyu mutwe ugasobanura ko iryo gaba ryibitero kuri m23 ryatumye haba idindira ryo kuva muri aka gace.
Kandi ko uru ruhande rwa Leta ruhanganye n’uyu mutwe, ari rwo rwabaye imbogamizi ikomeye mu gushyira mu bikorwa agahenge ko guhagarika imirwano ndetse n’ingamba zo gushaka amahoro.
Kuya 22/03/2025, ni bwo uyu mutwe wa m23 watangaje ko ukura abarwanyi bawo muri Walikale, ni umwanzuro wakiriwe neza na guverinoma ya Kinshasa ndetse n’iy’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ingabo za Congo, bwari bwashyize hanze itangazo, rimenyesha ko bwishimiye icyemezo cya m23 ndetse bunavuga ko buhagaritse ibitero kuri m23.
Ni mu gihe n’u Rwanda rwahise rutangaza ko rwishimiye iki cyemezo cyafashwe n’umutwe wa m23, aho rwagize ruti: “U Rwanda rwishimiye itangazo rya m23 ryerekeye kuvana Ingabo zayo muri Walikale, mu rwego rwo gushyigikira gahunda y’ibiganiro byo kugarura amahoro.”