Nangaa yatangaje amagambo akomeye ku gisirikare cya RDC n’icy’u Burundi kiri mugukubitwa kubi na Twirwaneho.
Umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), Corneille Nangaa, yatangaje ko igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), Ingabo zo muri iri huriro rye zizagisenyagura cyose uko cyakabaye, yemeza ko igisirikare cy’iri huriro rya AFC aricyo kizasigara ari igisirikare cy’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni byo uyu muyobozi w’iri huriro rya AFC, Nangaa yatangaje, ubwo yarimo aganira n’abari mu mahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yagize ati: “Ntabwo hazabaho kuvanga, nta gusubizwamo cyangwa kumvikana. Ingabo z’impinduramatwara ya Congo (ARC), ishyami rya gisirikare rya AFC/M23, n’izo zizaba ingabo za Congo.”
Yakomeje agira ati: “Ubu ARC ni kimwe mu gisirikare gikomeye ku mugabane wa Afrika. Urabishidikanya? Cyirukanye abasirikare b’Abanyaburayi, gitsinda Ingabo z’Abarundi muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, aho aba nyuma batagishoboye gutera Abanyamulenge. Cyafashe ibihumbi by’abasirikare ba SADC bo muri Afrika y’Epfo, cyigisha kubaha Ingabo mpuzamahanga za Monusco, cyirukanye FARDC n’abafatanyabikorwa bayo FDLR na Wazalendo.”
Hagataho, buri gihe uyu muyobozi w’iri huriro rya AFC, cyo kimwe n’abandi bayobozi bo muri iryo, iyo baganira wumva intego yabo nyamukuru igamije gushyiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.