Uyumunsi tariki 30/01/2023, nibwo Gen Andre Oketi, yakoranye Ibiganiro naba Chefs ba Minembwe, muribyo biganiro nibwo General Andre Oketi uyoboye 12ème brigade ya Fardc, yabwiye abaturage ko TWIRWANEHO ayihaye amasaha 72h ngo ibe yavuye kubutaka bwa Minembwe.
Sibwo bwambere Twirwaneho ihabwa amasaha yokuva kubutaka bwa Minembwe ikerekeza mwishamba nkuko Fardc ibisabisha, ubushize Kandi Col Alexis Rugabisha, yahaye aba Baturage b’irwanaho amasaha 48h yokuba bavuye muri Minembwe bakerekeza mwishamba.
Gusa ibi ntibyigeze bihira Col Alexis Rugabisha, Kuko byaviriyemo isomo ingabo ze ndetse nawe ubwe akimara gushora Urugamba kubaturage b’irwanaho tariki 29.12.2022, Twirwaneho yaje kumurusha amaboko birangira Col Alexis Rugabisha ayabangiye ingata akizwa noguhungira muri Monusco.
Abaturage birwanaho bavuga ko badafite ahandi barambika umusaya kuko Minembwe niho kubutaka bwa basekuru, bakavuga ko biteguye guhangana nuwariwe wese uzabashoraho intambara ibi tubikesha muribamwe mubagize Twirwaneho.