• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’inama ya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo yabereye i Kaziba.

minebwenews by minebwenews
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’inama ya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo yabereye i Kaziba.
92
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’inama ya FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo yabereye i Kaziba.

You might also like

Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n’impamvu bagakorerwa

Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Amakuru ava muri cheferi ya Kaziba muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR yemeje kongera kugaba ibitero ku mutwe wa m23 no kwagura ibirindiro.

Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaturage batuye i Kaziba, aho avuga ko iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ku munsi w’ejo ku cyumweru ryakoze inama riyifatiramo imyanzuro itandukanye irimo kongera kugaba ibitero i Nyangenzi no mu bindi bice bigenzurwa na m23.

Ni myanzuro kandi irimo ko iri huriro ryemeje gushyiraho ibindi birindiro muri iki gice cya Kaziba, nyuma yuko ryari ribifite gusa muri centre.

Aya makuru akomeza avuga ko ibyo birindiro bizashyingwa ku musozi w’ingenzi wa Katope uherereye muri grupema ya Cihumba, mu gihe ibindi ngo bizashyingwa Kalembe, Kanege na Karhambi ho muri grupema ya Ngando.

Iri huriro ryongeye kwemeza kugaba ibitero ku mutwe wa m23, mu gihe ryari riheruka kugaba ibitero mu misozi iherereye i Kamanyola n’i Nyangenzi, ibyarangiye m23 ibishubije inyuma, ubundi kandi bigwamo benshi bo muri Wazalendo n’ingabo z’u Burundi cyo kimwe na FDLR ndetse na FARDC.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru gishize, Wazalendo bavuye i Uvira berekeza mu Kibaya cya Rusizi kurwanya m23 bageze i Katogota bahahurira n’uruva gusenya, nyuma y’aho m23 ibakubise inshuro.

Kuri ubu Wazalendo bahagarariye ahitwa Sange, no mu bindi bice biherereye muri icyo gice.

Mu gihe m23 yo ikigenzura Katogota, Kamanyola n’i bindi bice birimo n’umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kurundi ruhande, m23 iranagenzura n’imisozi iri hejuru y’umujyi wa Uvira uwo Leta y’i Kinshasa yimuriyemo ibiro bikuru by’iyi ntara ya Kivu y’Epfo.

Ibi bishatse kuvuga ko umwanya uwo ari wo wose, uyu mutwe wa m23 wokwigarurira i Uvira.

Tags: FardcFDNBKaziba
Share37Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n’impamvu bagakorerwa

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe

Abanyamulenge badaciye ku ruhande babwiye Meya wa Uvira akaga bari gukorerwa, n'impamvu bagakorerwa Abanyamulenge batuye mu mujyi wa Uvira muri Kivu y'Amajyepfo babwiye Meya w'uyu mujyi akababaro kabo...

Read moreDetails

Iby’igitero cyagabwe mu Rugezi

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Iby'igitero cyagabwe mu Rugezi Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe muri Kivu y'Amajyepfo, avuga ko hagabwe igitero cy'ihuriro ry'ingabo za Congo, ariko...

Read moreDetails

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails
Next Post
Bitagira uko bisa, i Lundu bakiriye Brig.Gen. Sematama uzwi nk’Intare-Batinya n’Ingabo ayoboye.

Mu Minembwe bagaragaje ikibabangamiye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?