Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Iby’igitero bivugwa ko gishobora kugabwa mu Minembwe ejo ku wa 6.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 6, 2025
in Conflict & Security
0
Iby’ibitero by’ejo ku wagatandatu FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bagabye mu Banyamulenge.
95
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Iby’igitero bivugwa ko gishobora kugabwa mu Minembwe ejo ku wa 6.

You might also like

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

Amakuru ava mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko i Lulenge muri teritware ya Fizi hinutse igitero cy’abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo, kandi ko kigambiriye gutera aha mu Minembwe ku munsi w’ejo ku wa gatandatu.

Aya makuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 04/04/2025, aho ahamya ko i Nyamulombwe hagaragaye Wazalendo benshi kandi ko baje kugaba ibitero mu mihana iherereye mu bice byo muri komine ya Minembwe.

Ni amakuru kandi agaragaza ko bariya Wazalendo bageze i Nyamulombwe baturutse mu Kabanju ho muri secteur ya Lulenge.

I Nyamulombwe ho hakaba ha herereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko, ubwo ni hagati ya Kabingo mu Minembwe no mu Rugezi ahahoze hatuwe n’Abanyamulenge benshi, ku bw’intambara zayogoje aka karere barahahunga.

Kurundi ruhande uyu munsi ku wa kane mu Minembwe hiriwe ituze, ndetse kandi n’u munsi w’ejo ku wa gatatu nta mirwano yabaye muri iki gice.

Kuko imirwano iheruka mu nkengero za centre ya Minembwe ku wa kabiri aho yabereye kwa Mulima no muri Mukoko, ni mu gihe kandi yanabaye ku wa mbere muri iki cyumweru, ibera hafi y’i Gakangala.

Minembwe Capital News yamenye ko ibyo bitero byose ni Wazalendo babigabaga ku Banyamulenge, ariko byose umutwe wa Twirwaneho ubarwanirira ukabisubiza inyuma.

Nyamara nubwo uruhande rurwanirira Leta y’i Kinshasa rukomeza kugaba ibitero ku Banyamulenge mu Minembwe, ariko kuva umutwe wa Twirwaneho wabohoza iki gice, cyarushijeho kuba cyiza kuko ibikorwa byose bigenda neza, ahanini ku bijyanye n’ubuhinzi, umutekano, ndetse no mu bindi bikorwa bitandukanye birimo ko n’amashuri y’isumbuye n’abanza yahise atangira kwiga nta kavuyo, nkakarigasanzwe kayabaho igihe harebwaga n’ingabo za Leta.

Tags: IgiteroNyamulombweWazalendo
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n'ihuriro ry'ingabo za RDC. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zazindutse zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritware ya...

Read moreDetails

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa. Repubulika ya demokarasi ya Congo, igiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila wahoze ari perezida w'iki gihugu. Byatangajwe n'urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatanu...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge mu Minembwe muri...

Read moreDetails

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara. Jaques Kyabula, guverineri w'intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi. Ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo,...

Read moreDetails
Next Post
Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasizuba bwa RDC.

Amerika yagize icyo yizeza ku gukemura amakimbirane y'intambara mu Burasizuba bwa RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?