Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 8, 2025
in Regional Politics
0
Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .
90
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Guy Kabona Muadiavita yaraye ageze i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yaho umujyi wa Bukavu ugiye mu maboko y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. Akimara kuhagera yavuze ko ikibazo cy’amafaranga ya Wazalendo yahindutse business y’abanyapolitiki babi cyabonewe umuti.

Ku gicyamunsi cy’ejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, ni bwo minisitiri w’ingabo za RDC yageze i Uvira, aho yageze avuye i Bujumbura nyuma yuko ava i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Minembwe Capital News yamenye ko i Uvira, minisitiri Guy yakiriwe n’abaturage kandi ko bamwakiririye kuri Rond-Point iherereye i Kavimvira.

Muri uko kumwakira yababwiye ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke abaturage bafite i Uvira.

Ati: “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwanjye hano i Uvira, naje gukemura ikibazo Perezida wa Repubulika atabashije kuhakemura cy’umutekano muke.”

Ni mu gihe aka gace karimo umutekano muke, kuva kahungiramo imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ahanini aba barwanyi bo muri iyi mitwe bakagezemo ku bwinshi nyuma yuko m23 ifashe umujyi wa Bukavu ku wa 16/02/2025.

Ubundi kandi kuva Wazalendo bagera muri aka gace, kakomeje kubamo imirwano yogusubiranamo bonyine kuri bonyine, ndetse kandi hakaba ubwo barwana n’ingabo za Leta.

Muri uru ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo za Congo i Uvira yabonanye kandi n’inzego zitandukanye, harimo inzego z’umutekano, abayobozi ba Leta na Wazalendo.

Nk’uko yabibwiye abaturage bamwakiriye, yagize ati: “Nibyiza ko nganiriza inzego z’umutekano, abayobozi ba Leta na Wazalendo, kugira ngo menye neza ikibazo nyamukuru mufite i Uvira. Kandi tugishakire igisubizo.”

Minisitiri Guy yabwiye kandi abaturage ko hari umuntu wamubajije ifaranga zigenwa na Leta zo gufasha Wazalendo iyo ziza zija?

Ati: “Hari uwa mbajije amafaranga ava muri minisiteri nyoboye y’ingabo no muri etat major, agenewe gufasha Wazalendo iyo azaja?”

Avuga ko igisubizo yamuhaye, yamubwiye ko “ariya mafaranga Leta yamenye ko yahindutse business z’abanyapolitiki babi. Ariko byamaze kubonerwa umuti.”

Yongeyeho kandi ko ibyo bigiye kugira iherezo.

Ati: “Twahisemo kubishyiraho iherezo. Ubu Wazalendo bukuri bagiye kuzaza babona ibihembo byabo, nk’uko FARDC nayo ibibona.”

Ibyo yabivuze mu gihe mu kwezi gushize, Leta yahembeye abasirikare n’abapolisi kuri Bank. Kandi buri musirikare wo hasi agafata amadolari 500.

Tags: BusinessDealUviraWazalendo
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
I Kigali umukobwa  yatawe muri yombi azira amagambo akomeretsa abarokotse jenocide.

I Kigali umukobwa yatawe muri yombi azira amagambo akomeretsa abarokotse jenocide.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?