• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 26, 2026
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
  • Login
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .

minebwenews by minebwenews
April 8, 2025
in Regional Politics
0
Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

“Amafaranga ya Wazalendo yahindutse ideal,” ibivugwa na Leta .

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Guy Kabona Muadiavita yaraye ageze i Uvira ahimuriwe ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yaho umujyi wa Bukavu ugiye mu maboko y’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa. Akimara kuhagera yavuze ko ikibazo cy’amafaranga ya Wazalendo yahindutse business y’abanyapolitiki babi cyabonewe umuti.

READ ALSO

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

Ku gicyamunsi cy’ejo ku wa mbere tariki ya 07/04/2025, ni bwo minisitiri w’ingabo za RDC yageze i Uvira, aho yageze avuye i Bujumbura nyuma yuko ava i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Minembwe Capital News yamenye ko i Uvira, minisitiri Guy yakiriwe n’abaturage kandi ko bamwakiririye kuri Rond-Point iherereye i Kavimvira.

Muri uko kumwakira yababwiye ko intego nyamukuru y’uruzinduko rwe igamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke abaturage bafite i Uvira.

Ati: “Intego nyamukuru y’uruzinduko rwanjye hano i Uvira, naje gukemura ikibazo Perezida wa Repubulika atabashije kuhakemura cy’umutekano muke.”

Ni mu gihe aka gace karimo umutekano muke, kuva kahungiramo imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ahanini aba barwanyi bo muri iyi mitwe bakagezemo ku bwinshi nyuma yuko m23 ifashe umujyi wa Bukavu ku wa 16/02/2025.

Ubundi kandi kuva Wazalendo bagera muri aka gace, kakomeje kubamo imirwano yogusubiranamo bonyine kuri bonyine, ndetse kandi hakaba ubwo barwana n’ingabo za Leta.

Muri uru ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo za Congo i Uvira yabonanye kandi n’inzego zitandukanye, harimo inzego z’umutekano, abayobozi ba Leta na Wazalendo.

Nk’uko yabibwiye abaturage bamwakiriye, yagize ati: “Nibyiza ko nganiriza inzego z’umutekano, abayobozi ba Leta na Wazalendo, kugira ngo menye neza ikibazo nyamukuru mufite i Uvira. Kandi tugishakire igisubizo.”

Minisitiri Guy yabwiye kandi abaturage ko hari umuntu wamubajije ifaranga zigenwa na Leta zo gufasha Wazalendo iyo ziza zija?

Ati: “Hari uwa mbajije amafaranga ava muri minisiteri nyoboye y’ingabo no muri etat major, agenewe gufasha Wazalendo iyo azaja?”

Avuga ko igisubizo yamuhaye, yamubwiye ko “ariya mafaranga Leta yamenye ko yahindutse business z’abanyapolitiki babi. Ariko byamaze kubonerwa umuti.”

Yongeyeho kandi ko ibyo bigiye kugira iherezo.

Ati: “Twahisemo kubishyiraho iherezo. Ubu Wazalendo bukuri bagiye kuzaza babona ibihembo byabo, nk’uko FARDC nayo ibibona.”

Ibyo yabivuze mu gihe mu kwezi gushize, Leta yahembeye abasirikare n’abapolisi kuri Bank. Kandi buri musirikare wo hasi agafata amadolari 500.

Tags: BusinessDealUviraWazalendo

Related Posts

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
Regional Politics

Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo

September 26, 2026
Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka
Regional Politics

Amabuye y’Agaciro ya RDC: AFC/M23 Yamaganye Ibirego, Dr. Balinda Asobanura Uruhare rw’u Rwanda mu Bucuruzi Bwambukiranya Imipaka

September 25, 2026
Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe
Regional Politics

Ibyo MCN Yamenye ku Ngabo za Tanzania zivugwa ko zanyuze mu Burundi zerekeza mu Minembwe

September 25, 2026
U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC
Regional Politics

U Rwanda n’u Bubiligi byasubukuye umubano nyuma y’amezi 18: Impamvu zawuhagaritse n’ibikomeje kubatandukanya ku ntambara ya RDC

September 25, 2026
RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit
Regional Politics

RDC : Suminwa appelle à la mise en œuvre des accords de paix, alors que le débat sur les discussions avec l’AFC/M23 se poursuit

September 24, 2026
Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead
Conflict & Security

Nakivale: Child Returning from School Taken Away in a Vehicle, Later Found Dead

September 24, 2026
Next Post
I Kigali umukobwa  yatawe muri yombi azira amagambo akomeretsa abarokotse jenocide.

I Kigali umukobwa yatawe muri yombi azira amagambo akomeretsa abarokotse jenocide.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News

RECENT POSTS

  • MUGISHA: Umwana ukomoka i Mulenge wageze muri Saudi Pro League, akagira uruhare mu ntsinzi y’Amavubi kuri Liberia
  • MINEMBWE: Drone zazengurutse mu ijoro, ibisasu byumvikana Ku Gihuha nyuma y’ibikorwa byo ku Gipimo
  • Perezida Ndayishimiye n’Intambara yo muri RDC; Ibyihishe inyuma y’Uruhare rw’u Burundi mu Burasirazuba bwa Congo
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2022-2026 minembwe - by MCN.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?