Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Uvira inzego z’umutekano ziravugwamo ubushamirane bukaze.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 8, 2025
in Conflict & Security
0
Hatanzwe umucyo ku mirwano yabereye i Uvira muri Kivu y’Epfo.
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Uvira inzego z’umutekano ziravugwamo ubushamirane bukaze.

You might also like

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

Ingabo za RDC zacitse intege.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko inzego z’umutekano zavutsemo amakimbirane akomeye ashobora gutuma haba intambara muri iki gice.

Ni umwuka mubi watangiye kuvugwa kuva hirya y’ejo ku cyumweru tariki ya 06/04/2025, aho uri hagati y’abasirikare n’abapolisi ndetse na Wazalendo.

Uyu mwuka mubi, nk’uko aya makuru abivuga wavuye ku mafaranga izi nzego z’umutekano zirihisha mu mihanda n’ahandi ziba zarashyinze amabariyeri.

N’imvururu ahanini zatangiriye ku basirikare n’abapolisi bari i Kamvimvira no kuri Mulongwe aho barihishyiriza ayo mafaranga, nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Amakuru agira ati: “Wasi wasi ikomeje kwiyongera, hano i Kamvimvira no kuri Mulongwe. Umwuka mubi uva ku mafaranga abasirikare, Wazalendo n’abapolisi bari hisha ku mabariyeri no mu mihanda.”

Aya makuru akomeza avuga ko nubwo batarwanye kuri uyu wa kabiri nk’uko babigaragazaga, ariko ko mu gihe byakomeza uko bimeze hagati yaziriya mpande kwari zitatu, bizatinda ariko bazarwana.

Ati: “Ntabwo barwanye none, ariko bigaragara ko bazatinda ariko bakarwana mu gihe bakomeza uko bameze.”

Ejo ku wa mbere ni bwo minisitiri w’ingabo za Congo (Fardc), Guy Kabombo Muviamvita yageze aha i Uvira, akaba yarahageze avuye i Bujumbura, nyuma yokuva i Kinshasa.

Ikiganiro yahaye abaturage batuye iki gice, yababwiye ko uruzinduko arimo rugamije gukemura ibibazo by’ugarije abanya-Uvira, harimo n’ikibazo cya Wazalendo.

Yavuze ko ifaranga Leta igenera Wazalendo zahindutse business z’abanyapolitiki babi, ariko abizeza ko icyo kibazo kimaze kubonerwa umuti.

Ndetse kandi avuga ko Wazalendo bagiye kuzajya bahemberwa kuri Bank nk’uko abasirikare n’abapolisi nabo baheruka kuzihafatira, nubwo byabaye gusa kubari i Kinshasa.

Uru ruzinduko rwa minisitiri w’ingabo, rwabaye nyuma yuko Wazalendo bari baheruka kwiriza umunsi wose barwana. Ni mu gihe batangiye isaha ya saa moya n’igice z’igitondo cyo ku wa gatandatu mu cyumweru gishize bageza igihe c’isaha ya saa moya zijoro z’uwo munsi.

Iryo subiranamo ryabaye hagati y’impande zibiri z’abarwanyi ba Wazalendo, amakuru avuga ko ryabereye i Kamvimvira no kuri Mulongwe, akaba ari naho n’ubu bivugwa ko ariho abapolisi n’abasirikare ndetse n’aba Wazalendo bakomeje ukutavuga rumwe.

Tags: abasirikareUbushamiraneUmwuka mubiUviraWazalendo
Share32Tweet20Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo.

U Burundi bwanenzwe bikomeye ku gikorwa bwakoze ku gisirikare cyabwo. Igisirikare cy'u Burundi kizwi nka FDNB cyatangaje ko cyungutse abasirikare bo mu butasi abari bamaze igihe bahabwa amahugurwa...

Read moreDetails

Ingabo za RDC zacitse intege.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Ingabo za RDC zacitse intege. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho...

Read moreDetails

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka?

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Hatangajwe igikorwa kibi gishobora gukorwa n’abagore ba basirikare, ndetse n’abasirikare ubwabo muri RDC.

Byakomeye muri FARDC itegeko rishya muriyo ryazanye impaka? Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo bahawe itegeko rishya rigiye gutuma nta musore uzongera gutekereza kwinjira muri iki gisirikare....

Read moreDetails

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta.

Amakuru ku gace AFC/M23 yambuye uruhande rwa Leta. Abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), ribarizwamo abo mu mutwe wa M23 n'abo mu wa Twirwaneho, bafashe agace...

Read moreDetails

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
M23 yigaruriye uduce twinshi mu mirwano yarimaze iminsi irenga ibiri.

Ibivugwa ku ntumwa M23 yari yarohereje mu mishyikirano i Doha. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n'uwa Twirwaneho ryahamagaje intumwa zayo ryari ryarohereje i...

Read moreDetails
Next Post
Ibyo wa menya ku bayobozi bo mu Burundi bafunzwe bazira M23 na Twirwaneho.

Ibyo wa menya ku bayobozi bo mu Burundi bafunzwe bazira M23 na Twirwaneho.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?