Ukuri kubivugwa kuri Kabila uwo bavuga ko yageze i Goma muri RDC.
Joseph Kabila wabayeho perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, biravugwa ko yaba yamaze kugera i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Aya makuru akaba yasubiye guhungabanya imbago za politiki z’ubutegetsi bw’iki gihugu.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’igitangaza makuru cya Jeune Afrique, aho cyemeza ko Kabila yagitangarije ko agiye gusubira muri RDC.
Kabila yabwiye iki kinyamakuru ko agiye guhita asubira mu gihugu cye, mu gihe yari amaze umwaka wose ari mu buhungiro, ndetse kandi akaba yaramaze n’imyaka itandatu yose acecetse, nubwo muri iyi minsi yavuba yagiye agaragara cyane mu itangazamakuru.
Atangariza iki gitangaza makuru ibyo gusubira kwe mu gihugu, yagize ati: “Igihe kirageze ngo ntange umusanzu wanjye mu gushaka umuti. Ngaruka nta kujenjeka, binyuze mu Burasizuba bw’igihugu cyacu.”
Ibi bikaba byatumye benshi bibaza niba igaruka rya Joseph Kabila muri RDC bishobora kugarura amahoro muri iki gihugu, cyangwa se niba byakongera ubushyamirane. Ni mugihe amakuru yo kuruhande yo agaragaza ko yahise yerekeza mu gice cya Goma kirinzwe n’umutwe wa m23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Ibibonwa ko byongera umwuka w’ubwoba ubutegetsi bw’i Kinshasa, busanzwe bwarajegejwe n’igisirikare cy’uyu mutwe wa m23 n’uwa Twirwaneho. Imitwe ya gisirikare ihuriye mu ihuriro rya AFC riheruka gutangaza ko rizashyirwa aruko ryakuyeho ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Kabila yategetse RDC kuva mu mwaka wa 2001 kugera mu 2019, azwiho kuba yarayoboye igihugu mu buryo butari bubi, kuko harabamwitaga umucunguzi nubwo harabandi badashima ubuyobozi bwe, abo bamushinja kugundira ubutegetsi.
Kimwecyo, Kabila ntiyasobanuriye kiriya gitangaza makuru icyo azakora cyihutirwa namara kugera mu gihugu.
Gusa, yavuze ko arambiwe no kubona igihugu kigwa mu manga, avuga ko atareka kugitangaho umusanzu we.
Yagize ati: “Sinshora gukomeza kurebera igihugu cyanjye gisenyuka. Ubu ni bwo buryo bwo kwinjira mu kibazo, si ukugikwepa.”
Felix Tshisekedi uyoboye RDC ubu, amaze igihe atavuga rumwe n’abashyigikiye Kabila, ndetse kandi yagerageje ugusenya ibisigisigi bya system ya Kabila mu butegetsi bwe.
Kugaruka kwa Kabila bishobora guhindura byinshi mu mikorere y’ishyaka rye, PPRD, ariko kandi, si ihuriro gusa rishobora guhungabana, hari impungenge ko bishobora no guteza imvururu mu nzego za gisirikare no mu miyoborere rusange.
Ikindi ntibiramenyekana neza niba Kabila agarukana umugambi wihariye wo gushaka ubuyobozi cyangwa niba ateganya kuza gufatanya n’abandi gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Nyamara kandi, hari amakuru yemeza ko mu basirikare bakiri muri Leta hari abamushigukiye kandi barimo n’abafite amapeti yo hejuru.
Bamwe batekereza ko iri garuka rya Joseph Kabila rishobora kuzana impinduka zikomeye mu butegetsi bw’iki gihugu.
Ibi bikaba bibaye mu gihe umutekano ukomeje kuzamba, ndetse mu Burasizuba bw’iki gihugu ingaruka z’intambara zimaze kugira ububasha bwinshi ku baturage, aho usanga bafite inzara nyinshi, ubuhunzi budashyira, ababyeyi gutandukana n’abana n’ibindi byinshi.