Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 14, 2025
in Conflict & Security
0
Minembwe Under Siege: Two Territories Attacked by FARDC, Mai Mai, FDLR
87
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kugaba ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge.

You might also like

Uwahoraga hafi ya perezida Tshisekedi yasabiwe gufungwa.

FARDC ntiyemera ibyo ishinjwa na Twirwaneho.

AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

Amakuru aturuka mu Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zongeye kugaba ibitero ahatuwe n’Abanyamulenge mu Minembwe.

Aya makuru avuga ko uduce two muri komine ya Minembwe twagabwemo ibyo bitero hari aka Bicumbi giherereye mu misozi yunamiye mu Kalingi, kakaba kari mu Burasizuba bwa Minembwe n’aka Kalongi kari mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe.

Ni bitero iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye igihe c’isaha z’igitondo cya kare cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 14/04/2025, nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Ibi bice byagabwemo ibyo bitero, icya Gicumbi bizwi ko Abanyamulenge bagisuhuriramo Inka zabo, ndetse n’ubu cyagabwemo ibyo bitero mu gihe n’ubundi cyarimo ibiraro byazo, gusa ntazanyazwe. Naho kuri Kalongi ho hasanzwe hatuwe ingo z’aba Banyamulenge zibarirwa mu mirongo.

Minembwe Capital News yamenye ko nyuma y’aho ririya huriro ry’ingabo za Congo rigabye ibyo bitero muri turiya duce, Twirwaneho na M23 bihutiye gutabara abaturage badutuye, ubundi batanga isomo kuri Wazalendo, FDLR, Ingabo z’u Burundi n’iza Congo.

Byanatumye kiriya gitero cyari cyagabwe ahari ibiraro by’inka muri Bicumbi, gisubizwa inyuma nta nka kinyaze, hubwo ririya huriro ry’ingabo za Congo zakigabye ryahise rihungira ahitwa i Nguli ahatuwe n’Ababembe benshi.

Ubundi kandi uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 utanga irindi somo kubagabye igitero kuri Kalongi, ni mu gihe naho abakihagabye bahunze berekeza inzira ya Mutambara.

Kugeza ubu usibye abaturage bahunze bava mubyabo, ntabindi byangiritse biramenyekana.

Ibi bitero byagabwe utu munsi ku wa mbere, bije bikurikira ibindi bitatu iri huriro ry’ingabo za Congo riheruka kugaba mu nkengero za centre ya Minembwe mu cyumweru gishize. Harimo ibyo ryagabye mu Gahwela, kwa Sekaganda, Rugezi, Kivumu no mutundi duce duherereye hakurya y’uruzi runini rwa Rwiko uturutse mu Minembwe centre.

Ibi bitero byose, Twirwaneho na M23 bagiye babisubiza inyuma mu buhanga buhanitse.

Tags: BicumbiIbiteroIngabo za CongoKalongi
Share35Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwahoraga hafi ya perezida Tshisekedi yasabiwe gufungwa.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
Uwahoraga hafi ya perezida Tshisekedi yasabiwe gufungwa.

Uwahoraga hafi ya perezida Tshisekedi yasabiwe gufungwa. Ubushinjacyaha bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwasabye urukiko rukuru rwa Kinshasa gukatira François Beya wabaye umujyanama wihariye wa perezida...

Read moreDetails

FARDC ntiyemera ibyo ishinjwa na Twirwaneho.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
FARDC ntiyemera ibyo ishinjwa na Twirwaneho.

FARDC ntiyemera ibyo ishinjwa na Twirwaneho. Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyahakanye ibyo umutwe wa Twirwaneho ugishinja by'uko gitoza abarwanyi ba FDLR kugira ngo bice...

Read moreDetails

AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo.

AFC/M23 yahaye Radio Okapi gasopo. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye Radio Okapi ku mpamvu z'uko ikunze gutangaza amakuru avuga nabi iri huriro rigenzura igice kinini cy'u...

Read moreDetails

AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abasivili, ivuga n’icyo igiye gukora.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo zahondaguriwe i Mulenge.

AFC/M23 yamaganye yivuye inyuma ubwicanyi bwakorewe abasivili, ivuga n'icyo igiye gukora. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryamaganye ubwicanyi bwakorewe abaturage, bikozwe n'umutwe wa ADF mu ntara ya...

Read moreDetails

Abanye-Congo babarirwa mu mirongo biciwe mu ikanisa.

by Bruce Bahanda
July 28, 2025
0
Abanye-Congo babarirwa mu mirongo biciwe mu ikanisa.

Abanye-Congo babarirwa mu mirongo biciwe mu ikanisa. Umutwe w'iterabwoba wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ariko ukaba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wiciye abantu...

Read moreDetails
Next Post
Igitero cy’u Burusiya muri Ukraine cyaguyemo benshi.

Igitero cy'u Burusiya muri Ukraine cyaguyemo benshi.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?