• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Wazalendo bo mu misozi ya Uvira baheruka gutera umugongo Leta y’i Kinshasa basobanuye impamvu.

minebwenews by minebwenews
April 15, 2025
in Regional Politics
0
Wazalendo bo mu misozi ya Uvira baheruka gutera umugongo Leta y’i Kinshasa basobanuye impamvu.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Wazalendo bo mu misozi ya Uvira baheruka gutera umugongo Leta y’i Kinshasa basobanuye impamvu.

You might also like

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

Umutwe wa Wazalendo ukorera mu misozi ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, uheruka kwiyunga ku ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho ryagaragaje impamvu ryiyunze kuri iri huriro.

Bikubiye mu kiganiro umuyobozi w’uyu mutwe wa Wazalendo mu byapolitiki bwana Joel Namunene Muganguzi yagiranye n’itangaza makuru i Goma mu mpera z’iki cyumweru gishize.

Namunene Muganguzi yavuze ko umutwe wabo witwa UFRC , agaragaza ko abarwanyi bawugize biteguye kubohora abaturage ba Congo ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Aboneraho kwamagana umutekano muke ukomeje kurangwa muri Repubulika ya demokarasi ya Congo cyane cyane mu bice bigenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo.

Avuga ko umutwe abereye umuyobozi mubyapolitiki wa UFRC usaba itegeko nshinga ry’iki gihugu gukora akazi karyo mu guhagarika inzira y’umuntu uwo ari we wese cyangwa itsinda ryifuza gukomeza ubutegetsi binyuze mu mayeri no gukoresha abantu.

Yasobanuye ko icyemezo cya UFRC cyo kwinjira muri AFC, cyavuye mu nama y’ubuyobozi yabaye ku itariki ya 30/03/2025 i Bukavu.

Yagize ati: “UFRC yafashe icyemezo cyo kwinjira muri AFC kugira ngo twese hamwe dushobore gukuraho ubutegetsi bugendera ku moko kandi bw’igitugu bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.”

Namunene Muganguzi yanavuze ko kubera iki cyemezo umutwe we wafashe, uyu mutwe we uratangaza ko ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi butemewe mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Manyema.

Avuga ko UFRC iharanira ko hajyaho inzego za Leta zakongera gusubirwamo, zikazashingira ku buringanire n’imiyoberere myiza.

Ubundi kandi avuga ko UFRC ihamagarira ingabo zayo kubahiriza ingamba zafatwa mu minsi iri imbere n’ihuriro rya AFC/M23.

Uyu mutwe wa UFRC kwitandukanya kwawo n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi, kuje gukurikira ukw’indi Wazalendo iyobowe na General Kabido nayo iheruka gutera umugongo Leta y’i Kinshasa, ihitamo kwifatanya n’uyu mutwe wa M23 urwanya ubu ubutegetsi bwa RDC.

Kabido n’abarwanyi be bakoreraga mu bice byo muri teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tags: UFRCUviraWazalendo
Share35Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC

U Rwanda na RDC byongeye guhurira i Washington DC U Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo, byongeye guhurira i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika, mu...

Read moreDetails

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n’abarwanye intambara yo kubuhora u Rwanda

Menya Abanya-Rukombe binjiye igisirikare, harimo n'abarwanye intambara yo kubohora u Rwanda Ababarirwa mu mirongo barimo abahungu n'abagabo, bavuye mu gice kizwi nk'i Rukombe binjira igisirikare cy'umutwe wa FDL...

Read moreDetails

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n’u Rwanda

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

U Burundi bwasabye kimwe mu bihugu by'ibihangange ku isi kubuhuriza mu biganiro n'u Rwanda Perezida w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye u Bufaransa ngo bumuhurize mu biganiro n'u Rwanda,...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro perezida w’u Burundi yagiranye na AFC/M23

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Perezida w’u Burundi yateye inkunga umwe mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda

Perezida w'u Burundi yagiranye ibiganiro na AFC/M23 Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye yagiranye ibiganiro by'ibanga n'intumwa z'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi...

Read moreDetails

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate

Abarundi bakoze igikorwa kigayitse nyuma yibyatangajwe na Sedate Abarundi mu mujyi wa Bujumbura bawutwikiyemo imodoka ifite pulake y'u Rwanda nyuma y'amagambo yatangajwe n'umushoramari w'Umunyarwanda Sadate Munyakazi. Iyi modoka...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo za SADC zagize icyo zivuga kubyo AFC/M23 izishinje byo kugaba ibitero i Goma.

Hamenyekanye aho ingabo za SADC zizanyuzwa zitashye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?