• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.

minebwenews by minebwenews
April 18, 2025
in Conflict & Security
0
Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.
133
SHARES
3.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye umubare udasanzwe w’Amadubu arangije ikosi ya gisirikare muri Kivu y’Epfo.

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko abamadubu(Twirwaneho) 1811 yasoje amafunzo ya gisirikare, bikaba bibaye ibidasanzwe nubwo bitabaye ku nshuro ya mbere, ariko akaba ari bwo bwa mbere bishyizwe hanze.

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2024 ni bwo General Rukunda Michel Makanika wari umuyobozi mukuru wa Twirwaneho yakoresheje ijambo “amadubu.” Ni mu gihe yavugaga ko uyu mutwe yari abereye umuyobozi uzatera ingabo za FARDC zigaba ibitero ku Banyamulenge, umeze “nk’amadubu.”

Kuva icyo gihe, Abanyamulenge bahise batangira kwita abarwanyi b’uyu mutwe “Amadubu.”

Uyu muyobozi wari Intwari ikomeye ku Banyamulenge no ku Banye-Congo bose muri rusange, yaje gutabaruka ku ya 19/02/2025, nyuma yo kugabwaho igitero gikaze cya drone y’Ingabo za Congo, iyaje iturutse i Kisangani, nk’uko itangazo ry’uyu mutwe wa Twirwaneho ryabigaragaje icyo gihe.

Rero, aha’rejo ku wa kane, tariki ya 18/04/2025, amadubu 1811 yarangije imyitozo yagisirikare.

Minembwe Capital News yanamenye ko iyi myitozo ya gisirikare, aya madubu yayitorezaga i Kamanyola haherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.

Ni imyitozo amakuru akomeza avuga ko yamaze igihe kingana n’iminsi mirongwitatu (30).

Umwe mu barwanyi b’uyu mutwe wa Twirwaneho utashatse ko amazina ye aja hanze, yatubwiye ko ibyo ari ukuri, kandi ko bitabaye ku nshuro ya mbere.

Ati: “Nibyo, abarangije ni 1811. Ariko si igitangaza kuko bibaye inshuro nyinshi.”

Hejuru y’ibyo, aya madubu yasoje imyitozo ya gisirikare, yambitswe impuzakano iri mu ibara rya plaine.

Muri abo barangije ayo mafunzo, barimo urubyiruko rw’Abanyamulenge, urw’Abapfulero, urw’Ababembe ndetse n’urwabandi Banye-Congo baturutse muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ibyo bibaye mu gihe ihuriro ry’ingabo za Congo ryongeye kwihuza ku bwinshi ngo ryisubize ibice bigenzurwa n’uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Ibice iyo mitwe igenzura birimo Kamanyola, Nyangenzi n’umujyi wa Bukavu uwo iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo yabohoje tariki ya 16/02/2025.

Ndetse ku munsi w’ejo ku wa kane, iri huriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero mu gece kari hejuru ya Kamanyola, ariko birangira gisubijwe inyuma.

Andi makuru avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryohereje abasirikare benshi mu bice biherereye i Kaziba mu rwego rwo kugira ngo batangize ibitero i Nyangenzi ndetse kandi naha i Kamanyola.

Mu bice by’i Kaziba ahoherejwe izi ngabo zo muri iryo huriro ni ahitwa Burhinyi na Luhwinja ndetse no muri centre ya Kaziba.

Ariko bizwi ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zitaranesha uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23, kuko buri gihe ziraneshwa.

Tubibutsa ko kuri ubu umutwe wa Twirwaneho uyobowe na Brigadier General Charles Sematama uzwi cyane nk’Intare-Batinya.

Tags: AmadubuImyitozoKamanyolaTwirwaneho

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?