Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Rev.Bintuntumwa yahishuye ko hariho “ihishurirwa” Imana yahaye abantu bose, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 19, 2025
in Religion
0
Rev.Bintuntumwa yahishuye ko hariho “ihishurirwa” Imana yahaye abantu bose, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Rev.Bintuntumwa yahishuye ko hariho “ihishurirwa” Imana yahaye abantu bose, abayobozi b’amadini n’abanyapolitiki.

You might also like

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Umukozi w’Imana Reverend Bintuntumwa wari umuvugabutumwa mu giterane cya pasika cyabereye i Nakivale muri Uganda, yabwiye abakristo ko impano y’ ihishurirwa Imana yayihaye abantu bose, abayobozi b’ibihugu n’abayobozi ba matorero ndetse n’abakrisito bose muri rusange.

Hari mu giterane cya pasika cyabaye uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 19/04/2025, aho cyahuriyemo amatorero arindwi yibumbiye muri Fellowship Yesu ni urutare.

Iki giterane cyabereye ku itorero rya Elohim riherereye i Nakivale muri Uganda, rikaba riyobowe na Bishop Bihagire, ari naryo ririho icyicaro gikuru cy’iyi Fellowship Yesu ni urutare.

Rev.Bituntumwa amaze kugera ku gatuti yasomye mu gitabo cy’ubutumwa bwanditse na Matayo 16:17-18, hagira hati: “Yesu aramusubiza ati ‘urahirwa Simoni mwana wa Yona, kuko umubiri n’amaraso atari byo byabiguhishuriye, ahubwo ni Data wo mu ijuru.’ Nanjye ndakubwira nti ‘uri petero, kandi nzubaka itorero ryanjye kuri urwo rutare, kandi amarembo y’ikuzimu ntazarishobora.”

Nyuma yabwo, yahise ashimira itorero rya mwakiriye rimuha kubwiriza ubutumwa bwiza, anashimira Rev. Matayo Ndamahize nawe wari waje muri iki giterane, ndetse kandi anashimira Bishop Ngendahayo nawe wari uvuye muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Yakomeje anavuga ko umukristo mwiza ni ukora aho ageze hose, agaragaza ko abanyamadini bo barya bironda! Bintuntumwa avuga ko ahari ho hose hakorerwa umurimo w’Imana ariho iwabo wa bakristo bukuri.

Yavuze kandi ko mu bwami bw’Aroma habaga abantu b’umudendezo n’abagarugu b’imbata. Agaragaza ko imbata ari ukutigenga, ariko ko abakristo bo babatuwe baba ab’umudendezo.

Uyu mukozi w’Imana yavuze ko bigoye kubwiriza umuntu wahangutse agasigarira kw’idini (imigenzo y’idini), ngo kuko abafite imyumvire iremereye umutima we, agaragaza ko byoroshye kubwiriza umuntu utarakizwa n’umuntu utagendera ku migenzo y’idini.

Yavuze ko isi ihora yifuza ko abakristo bakorwa n’isoni, ngo akaba ari nayo mpamvu bagiye kurinda imva ya Yesu, avuga ko ibyo babikoze mu rwego rwo kugira ngo atazuka. Ariko Yesu ku munsi wa gatatu yarazutse. Ab’isi abaribo bakorwa n’isoni. Aha yahise avuga ko n’ubundi ab’isi bazahora bakorwa n’isoni ngo kuko Yesu ari we uganza mu isi no mu ijuru.

Rv.Bintunyumwa yakomeje avuga ko hari igihe abantu bahura n’ibigeragezo bikomeye, bikabibagiza amasezerano; bityo bahita baneshwa! Ariko ko igihe uwahuye n’ikigeragezo yibutse amaseserano afitanye n’Imana ako kanya ahita akinesha.

Yavuze ko Yesu yabwiye Petero ati ‘kuri wewe niho nzubaka itorero ati kandi amarembo y’ikuzimu ntazarinyeganyeza.’

Uyu mukozi w’Imana yasobanuye ko iri jambo Yesu yaribwiye Petero nyuma y’aho iy’intumwa yari yasubije Yesu ikibazo yari yababajije uyu Petero n’abandi bigishwa bagenzi be, ababaza uwo ari we, Petero nawe amusubiza ko ari Kristo umwana w’Imana.

Bintuntumwa yabwiye abari muri iki giterane ko kugira ngo Petero asubize kiriya kibazo byavuye “kw’ihishurirwa” riba mu bantu kandi ko barigira bitavuye kukuba babanje kuririmba cyane ngo basenge, cyangwa se bagiye mu rusengero, hubwo ko ari impano Imana yahaye abantu bose ahanini mu bayobozi.

Avuga ko iri hushurirwa rigira n’abategetsi bayoboye ibihugu, aho yanatanze n’urugero avuga ko igihe umuyobozi yitegereje umuntu akabona akwiye umurimo runaka bibaba byavuye kw’ihishurirwa yagize.

Yagize ati: “Igihe perezida yitegereje akabona ukwiye kuba Meya, cyangwa minisitiri. Ni ihishurirwa aba yagize.”

Ikindi yavuze ni uko hari abantu batamenya ko turwana n’abadaimoni, kandi ko kurwana n’abo bisaba gusenga ukoresheje uburyo bwose bushoboka.

Yanagaragaje ko mu gihe pasiteri apfuye misiyo aba yaratangije ihita ipfa, kandi ko impamvu satani amwica aba ari kugira ngo yamisiyo irangire. Gusa, agaragaza ko misiyo ya Yesu idapfa izahoraho kugeza ku iherezo.

Yavuze ko itorero rigomba guhora mu mwuka ngo kuko abumubiri n’abo bahora mu byumubiri.

Yavuze ko intambara ziba mw’itorero ziba zaraturutse mu mago, kandi ko igihe ritewe n’iya marembo y’ikuzimu aba yariteye.

Yasoje avuga ko amarembo y’ikuzimu atazashobora gusenya itorero ryukuri ngo kuko biri mubyo Yesu yasize asezeranyije itorero.

Hari naho yageze avuga ko igihe abanyamubiri binjiye mu itorero baritera bavuga ko ari bo baritangije ngo cyangwa bakavuga ko ari bo baritera inkunga. Ariko avuga ko uwatangije itorero ari Yesu kandi ko ari we mutera nkunga waryo mukuru.

Hagataho, Rev.Bituntumwa ni umukozi w’Imana muri rimwe mu matorero y’Abanyamulenge ari i Kampala.Azwi cyane ku gitabo yanditse kivuga amateka y’itorero ry’i Mulenge.

Iki gitabo kivugamo ububyutse bwagiye buba i Mulenge guhera mu mwaka wa 1950, aho yakigaragajemo ko ubwo bubyutse bwabaye mu bihe 11.

Ndetse kandi yakivuzemo n’Abanyamulenge bakiriye agakiza mbere. Ubundi kandi avuga n’ibitangaza byabaye i Mulenge, haba kubyabaye ku Ndondo, i Rukombe n’i Ngandji n’ahandi.

Tags: BintuntumwaIhishurirwa
Share34Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa? Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe...

Read moreDetails

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe. Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n'iz'u Burundi zizakubitwa nabi...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

by Bruce Bahanda
June 1, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba. Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y'Abanyamulenge yo muri Uganda no ku...

Read moreDetails

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo. Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba. Mu cyumweru gishize ni...

Read moreDetails

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika. Umushumba w'itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23 yaburiye FARDC n’abambari bayo ku bitero ikomeje kugaba mu Minembwe n’i Walikale.

Ibyo wamenya ku biganiro byo mu ibanga bibera i Doha muri Qatar hagati ya RDC na AFC/M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?