• About Us
  • Privacy Policy
Thursday, November 5, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Hamenyekanye igihugu Israel igambiriye kugabamo igitero.

minebwenews by minebwenews
April 21, 2025
in World News
0
Hamenyekanye igihugu Israel igambiriye kugabamo igitero.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hamenyekanye igihugu Israel igambiriye kugabamo igitero.

Igisirikare cya Israel kirimo gutegura kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare bikora intwaro za nucleaire muri Iran.

Ni amakuru yatangajwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza, Reuters, aho byagaragaje ko Israel irimo gutegura kugaba ibitero ku bigo bya gisirikare bikora intwaro za nucleaire bya Iran mu minsi mike iri mbere.

Reuters ivuga ko ubuyobozi bwa Israel bwamaze kugeza ku bayobozi ba Leta Zunze ubumwe z’Amerika uko gahunda yo kugaba ibi bitero iteye.

Ariko kandi Reuters yavuze ko umwe mu bayobozi ba Israel yayibwiye ko ntacyemezo cya nyuma kirafatwa.

Kurundi ruhande, Amerika ntishigikiye Israel, kuko perezida Donald Trump ashigikiye inzira y’amahoro.

Ikinyamakuru cya The New York Times nacyo giheruka gutangaza ko Trump yanze icyifuzo cya Israel cyo kugaba ibitero kuri Iran, ngo kuko we ashaka amahoro n’ituze.

Uyu mukuru w’igihugu cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika, ubushize yabwiye itangazamakuru ko adashaka imivurungano y’intambara.

Yagize ati: “Ntabwo nshaka kwihutira intambara. Ndifuza ko Iran yaba igihugu cyiza, gituje, kandi abantu bakabaho neza. Ibyo nibyo nshira imbere.

Hagataho, Iran nayo nticyecyetse, kuko yamaze gutahura umugambi wa Israel wo kuyitera.

Ndetse umwe mu bayobozi bo muri Iran yabwiye Reuters ko bafite amakuru yizewe avuga ko Israel irimo kuja kubatera.

Iran ikaba igize igihe ivuga ko izihorera igihe cyose Israel yo yitera.

Tags: IranIsraelKuyitera

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?