• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibitaravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo.

minebwenews by minebwenews
April 21, 2025
in Conflict & Security
0
Ibitaravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibitaravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo.

You might also like

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

Ingabo z’u Burundi zibarirwa muri 200 zoherejwe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, intego yazo nyamukuru zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze kudashigikira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.

Izi ngabo z’u Burundi kuri ubu ziri mu Bibogobogo, zahageze mu mpera z’ukwezi kwa gatatu no mu ntangiriro z’uku kwezi turimo kwa kane.

Zikaba zikambitse mw’irango rya Ugeafi, izindi ku ishuri rya Ep-Bora mu gihe izindi ziri hakurya yaya mashuri, mbese mu gace kaha mu Bibogobogo gateganye nayo.

Nk’uko bisobanurwa izi ngabo ahanini zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze kwihakana no kwirinda icyari cyo cyose cyabahuza n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Ndetse ngo zikabwira aba Banyamulenge ko mu gihe bo byirinda, muri icyo gihe bobana nabo amahoro.

Akarusho ngo nta mutwe wa Mai Mai uwo ari wo wose, wo zongera kubagabaho ibitero.

Ariko nyamara ibitero by’ubushize Abanyamulenge baha mu Bibogobogo bagabweho n’iriya mitwe ya Mai Mai, ingabo za Congo zari muri iki gice ntizabatabaye. Kuko amakuru avuga ko zaje kuja mu mirwano ubwo abari bagabye ibyo bitero bari bamaze gusubizwa inyuma.

FARDC iraha mu Bibogobogo iri ku musozi witwa ku Musaraba, abasirikare bayirimo babarirwa muri 50, bakaba barebwa na Colonel Ntagawa Rubaba.

Ikindi ingabo z’u Burundi zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze ni ukuyoboka ubutegetsi bw’i Kinshasa no kubugandukira, ndetse ngo bakayoboka n’ingabo z’iki gihugu.

Hejuru y’ibyo, byavuzwe ko izi ngabo z’u Burundi ziri muri iki gice: “Zirya umuceri, imyumbati, naho umutsima ziwurya gake, kuko ngo ziwurya gusa iyo ziri kumwe n’abaturage.”

Ubundi kandi zisura abaturage kenshi, ariko uko zibasuye zikabahatira kwirinda Twirwaneho na M23.

Tags: BibogobogoIngabo z'u BurundiTwirwaneho
Share34Tweet22Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, zirashinjwa gushimuta umugabo wo mu bwoko bw'Ababembe mu Mikenke muri secteur ya Itombwe, teritware...

Read moreDetails

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye

Amakuru meza agezweho i Mulenge, ya some mu nkuru irambuye Amakuru meza avugwa i Mulenge iwabo w'Abanyamulenge, mu misozi ihanamiye ikibaya cya Rusizi n'ikiyaga cya Tanganyika mu ntara...

Read moreDetails

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi

AFC/M23 yigaruriye uduce dushya tugera mu icumi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryafashe ibindi bice bishya byo muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, nyuma...

Read moreDetails

Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Ababarirwa muri 5 ni bo bamaze kugwa mu myigaragambyo iri kubera i Uvira abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye

Imyigaragambyo iri kubera Uvira imaze kugwamo ababarirwa muri 5 abandi imirongo bayikomerekeyemo, inkuru irambuye Abantu batanu ni bo bamaze kumenyekana baguye mu myigaragambyo ikomeje kubica bigacika mu mujyi...

Read moreDetails

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

by Bahanda Bruce
September 8, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya...

Read moreDetails
Next Post
Burundian Forces in Fizi Target Banyamulenge Youth, Warn Against M23 Alliance

Burundian Forces in Fizi Target Banyamulenge Youth, Warn Against M23 Alliance

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?