Ibitaravuzwe ku ngabo z’u Burundi ziri mu Bibogobogo.
Ingabo z’u Burundi zibarirwa muri 200 zoherejwe mu Bibogobogo ho muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, intego yazo nyamukuru zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze kudashigikira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Izi ngabo z’u Burundi kuri ubu ziri mu Bibogobogo, zahageze mu mpera z’ukwezi kwa gatatu no mu ntangiriro z’uku kwezi turimo kwa kane.
Zikaba zikambitse mw’irango rya Ugeafi, izindi ku ishuri rya Ep-Bora mu gihe izindi ziri hakurya yaya mashuri, mbese mu gace kaha mu Bibogobogo gateganye nayo.
Nk’uko bisobanurwa izi ngabo ahanini zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze kwihakana no kwirinda icyari cyo cyose cyabahuza n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Ndetse ngo zikabwira aba Banyamulenge ko mu gihe bo byirinda, muri icyo gihe bobana nabo amahoro.
Akarusho ngo nta mutwe wa Mai Mai uwo ari wo wose, wo zongera kubagabaho ibitero.
Ariko nyamara ibitero by’ubushize Abanyamulenge baha mu Bibogobogo bagabweho n’iriya mitwe ya Mai Mai, ingabo za Congo zari muri iki gice ntizabatabaye. Kuko amakuru avuga ko zaje kuja mu mirwano ubwo abari bagabye ibyo bitero bari bamaze gusubizwa inyuma.
FARDC iraha mu Bibogobogo iri ku musozi witwa ku Musaraba, abasirikare bayirimo babarirwa muri 50, bakaba barebwa na Colonel Ntagawa Rubaba.
Ikindi ingabo z’u Burundi zikangurira urubyiruko rw’Abanyamulenge n’abakuze ni ukuyoboka ubutegetsi bw’i Kinshasa no kubugandukira, ndetse ngo bakayoboka n’ingabo z’iki gihugu.
Hejuru y’ibyo, byavuzwe ko izi ngabo z’u Burundi ziri muri iki gice: “Zirya umuceri, imyumbati, naho umutsima ziwurya gake, kuko ngo ziwurya gusa iyo ziri kumwe n’abaturage.”
Ubundi kandi zisura abaturage kenshi, ariko uko zibasuye zikabahatira kwirinda Twirwaneho na M23.