Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Mpuruyaha ku gitero gikomeye ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye i Nyangenzi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
April 22, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo ryagabye igitero i Kavumu.
101
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mpuruyaha ku gitero gikomeye ihuriro ry’ingabo za Congo zagabye i Nyangenzi.

You might also like

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

Amakuru aturuka i Nyangenzi muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo avuga ko ku munsi w’ejo ku wa mbere hiriwe imirwano ikaze, aho yarishamiranyije ihuriro ry’ingabo za Congo n’abarwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC) ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Nk’uko aya makuru abisobanura nuko iyi mirwano yatangiye igihe c’isaha ya saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere igeza igihe c’isaha ya saa moya n’igice z’u mugoroba wajoro, ku masaha ya Minembwe na Bukavu.

Aya makuru anavuga ko iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC n’izo zagabye ibi bitero, zibigaba muri iki gice cya Nyangenzi gisanzwe kigenzurwa na AFC/M23.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni bwo uyu mutwe wa M23 wabohoje iki gice, nyuma yo kucyirukanamo ingabo zirimo iza Congo iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR n’uwa Wazalendo.

Aya makuru akomeza avuga ko iri huriro mu kugaba iki gitero ryaturutse mu nzira zine: “Inzira ya mbere za koresheje n’iya Kaliveli aho zaje ziturutse mu misozi igana i Mushyenyi.

N’iya Businga nayo iherereye uruhande rwa Ngomo werekeza i Uvira.

Indi nzira nanone iri huriro ryakoresheje rigaba ibyo bitero, niya Weza, ahari ikigo cy’ishuri ry’ikanisa rya Gatolika yo, uba uturuka i Kaziba.

Ni mu gihe nanone bakoresheje n’iya Kalengera ugana mu misozi iterera ya Nyangenzi.

Bivugwa ko iyo mirwano yumvikanyemo imbunda ziremereye n’izito, kandi ko yarangiye iri huriro ry’ingabo za Congo zisubijwe inyuma.

Nubwo ntacyo impande zombi ziratangaza, ariko amakuru yo kuruhande avuga ko iri huriro ryasubijwe inyuma nko mu ntera y’i birometero bibarirwa mu icumi nabitanu uvuye muri centre ya Nyangenzi.

Ubundi kandi imibare y’abapfuye ku ruhande rwa RDC nayo ntirashigwa hanze, ariko amakuru yibanze avuga ko hapfuye Wazalendo babarirwa mu mirongo, mu gihe abakomeretse bo babarirwa mu magana.

Ku ruhande rw’abaturage, bivugwa ko ntabahunze, gusa ibikorwa by’ubucuruzi byari byahagaze ubwo iyo mirwano yarimo iba, ariko uyu munsi ku wa kabiri bivugwa ko byongeye gusubukurwa.

Ibi bitero by’ejo ku wa mbere, bibaye ku nshuro ya kane kuva uyu mutwe wa M23 ubohoje iki gice.

Ariko uko iri huriro ry’ingabo za Congo zigabaga ibyo bitero, uyu mutwe ubisubiza inyuma, nk’uko wabikoze n’ejo hashyize.

Tags: IbiteroNyangenzi
Share40Tweet25Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Amasasu yo gupfusha ubusa y’ingabo za RDC n’iz’u Burundi yateye icyikango mu Rugezi.

Amasasu yo gupfusha ubusa y'ingabo za RDC n'iz'u Burundi yateye icyikango mu Rugezi. Amakuru aturuka mu Rugezi mu majy'Epfo ashyira uburengerazuba bwa komine ya Minembwe, avuga ko ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

AFC/M23 yazindukiye mu mirwano ikaze n'ihuriro ry'ingabo za RDC. Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zazindutse zigaba ibitero mu bice bigenzurwa na AFC/M23 muri teritware ya...

Read moreDetails

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa.

RDC: Kabila agiye gutangira kuburanishwa. Repubulika ya demokarasi ya Congo, igiye gutangira kuburanisha Joseph Kabila wahoze ari perezida w'iki gihugu. Byatangajwe n'urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa gatanu...

Read moreDetails

FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
FARDC, Ingabo z’u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge.

FARDC, Ingabo z'u Burundi na FDLR bazindutse bagaba ibitero mu Banyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zagabye ibitero mu duce dutuwe n'Abanyamulenge mu Minembwe muri...

Read moreDetails

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

by Bruce Bahanda
July 25, 2025
0
Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara.

Guverineri wari warabuze muri RDC yongeye kugaragara. Jaques Kyabula, guverineri w'intara ya Haut-Katanga wari warabuze, yongeye kugaragara muri iyi ntara abereye umuyobozi. Ku wa gatatu w'iki cyumweru turimo,...

Read moreDetails
Next Post
Wazalendo na FDLR baheruka guhunga mu Rugezi hamenyekanye ikibazo kibaremerereye.

Wazalendo na FDLR baheruka guhunga mu Rugezi hamenyekanye ikibazo kibaremerereye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?