Hagaragajwe ibibazo bigikomeje kuba ingorabahizi mu Minembwe nubwo bafite umutekano mwiza
Mu Minembwe ahazwi cyane nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kubura umunyu, isabune, amavuta na Carbila biracyakomeje kubera abaturage ikibazo gikomeye.
Minembwe ni komine, ahanini ituwe n’Abanyamulenge, abashi bake n’Abapfulero ndetse n’Abanyindu.
Izwiho kuba yibitseho ubutaka bwera cyane ku bihingwa birimo ibigori, ibishimbo, ibirayi n’ibindi. Usibye ubuhinzi, izwiho kandi ubworozi bw’inka n’andi matungo magufi.
Ku ya 21/02/2025, Twirwaneho yafashe iki gice cya Minembwe, nyuma y’aho icyirukanyemo ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo.
Kuva icyo gihe Minembwe ibohojwe na Twirwaneho inzira zayihuzaga n’ibindi bice bizwi kuba bituwe n’Ababembe, ari nabyo byaturukagamo ibicuruzwa byarafunze.
Inzira yo kwa Mulima iyihuza na Fizi ku i zone yahise ifunga, ndetse kandi n’inzira ya Bijombo, iyihuza na Uvira nayo irafunga. Kuko Bijombo irimo ingabo za Congo iz’u Burundi na FDLR ndetse na Wazalendo.
Ubundi kandi n’inzira y’ikirere iyihuza na Bukavu irahagarara.
Muri ubwo buryo ibyashara bijanye n’umunyu, amavuta, n’amasabune ndetse na Carbila birabura.
Umwe mu Banyamulenge uherereye mu Minembwe yabwiye Minembwe Capital News ko icyo kibazo kibagoye cyane.
Mu butumwa yaduhaye yagize ati: “Tubuze isabune, amavuta n’umunyu. Naho kubera Carbila, rwose iminara y’itumanaho ntigikora. Hari mukuba aho iharagarara iminsi irindwi yose, nta tumanaho dufite.”
Yavuze ko itumanaho rya Vodacom na Airtel, ariryo bakoreshaga mu Minembwe, kandi ko Airtel ariyo yakoraga neza kurusha Vodacom nubwo Vodacom ariyo yahabanje, ariko kubera ibura rya Carbila byose bihagaze.
Kurundi ruhande, agaragaza ko ku bijyanye n’umutekano mu Minembwe bihagaze neza, nubwo ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC zikigaba ibitero mu mihana iherereye mu nkengero za centre ya Minembwe.
Ariko ko Abanyamulenge batembera bisanzuye, bitandukanye n’igihe iki gice cyagenzurwaga n’iri huriro ry’ingabo za Congo n’iz’u Burundi.
Icyo gihe uwahurirana n’izi ngabo mu gacikane, yaricwaga, aticwa akanyagwa ibye.
Ati: “Ubuho dufite umutekano wose. Turatembera amasaha yose dushakira. Bitari nka cyagihe twari dusigaye twicwa nk’ihene.”
Hagataho, ahari amahoro n’ituze kubijyanye n’ubwisanzure bw’abaturage, bigaragara mu duce tugenzurwa na Twirwaneho na M23, ubwo ni mu Minembwe, Mikenke na Rurambo n’ahandi.
Ariko nk’ibice bikigenzurwa n’ingabo za Leta byo muri iki gice cy’i Mulenge, nk’i Ndondo ya Bijombo na Bibogobogo, abaturage baracicwa kandi bakanyagwa. Ubundi kandi ntibagira uburenganzira bwo gutemberera aho baba bashaka hose, ahanini ibyo biba gusa ku Banyamulenge.