Uduce twinshi two muri Walikale, M23 yatwigaruriye.
Uduce twingenzi two muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa watwigaruriye.
Ni mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 22/04/2025, hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko muri iyo mirwano yahuje impande zombi, yasize M23 yirukanye iri huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu bice byinshi byo muri iyi teritware ya Walikale.
Abatangabuhamya banavuga ko uyu mutwe wa M23 ko wafashe na centre ubwayo ya Walikale, iyo baherukaga kurekura ku mpamvu z’ibiganiro by’i Doha muri Qatar.
Usibye kuba aha’rejo izi mpande zombi zaririje umunsi wose zirwana, amakuru akomeza avuga ko no kuri uyu wa gatatu zazindukiye mu mirwano. Bikavuglwa ko uyu mutwe wa M23 ukomeje kwirukana uruhande bahanganye muri ibyo bice.
Ibi bije bikurikira kunanirwa kw’ibiganiro bya Doha, bitewe nuko Kinshasa yanze kurekura imfungwa za AFC/M23 nk’uko byari biteganyijwe.
AFC/M23 yashyikirije ubuhuza bwa Doha urutonde rw’imfungwa zabo za politiki n’abasirikare 700 bafunzwe n’ubutegetsi bwa RDC mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abarekuwe na Perezida Felix Tshisekedi bafashwe kubera ko begereye uwahoze ari guverineri wa Haut-Uele, Christophe Baseane.