• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 27, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Kaziba ihuriro ry’ingabo za Congo ryayabangiye ingata, ivumbi riratumuka.

minebwenews by minebwenews
April 26, 2025
in Conflict & Security
0
I Kaziba ihuriro ry’ingabo za Congo ryayabangiye ingata, ivumbi riratumuka.
90
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Kaziba ihuriro ry’ingabo za Congo ryayabangiye ingata, ivumbi riratumuka.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wigaruriye umujyi wa Kaziba.

Kaziba ni umujyi muto uherereye muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ubundi kandi iyi Kaziba yafashwe na M23 irimo icyicaro gikuru cya cheferi ya Kaziba.

Amakuru ava muri ibyo bice agaragaza neza ko abarwanyi b’uyu mutwe wa M23 binjiye muri uyu mujyi igihe c’isaha z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 26/04/2025.

Ubuhamya bugira buti: “Nibyo, binjiye muri centre ya Kaziba igihe c’isaha ya saa kumi n’iminota 30 z’u mugoroba. Tayari M23 yamaze ku yigeramo yose.”

Uyu mutwe wigaruriye uyu mujyi nyuma y’imirwano ikomeye yabasakiranyije n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa RDC. Iyasize izi ngabo za Congo zitsinzwe kandi ziranahunga, maze aba barwanyi barawigarurira wose.

Ku munsi w’ejo ku wa gatanu, ni bwo aba barwanyi bo mu mutwe wa M23 babohoje imisozi ihanamiye i santire ya Kaziba. Iyo ni Murambi na Bushyenyi ndetse n’utundi duce duherereye muri ibyo bice.

Ndetse byanavuzwe ko aba barwana ku ruhande rwa RDC bahungaga bava kuri iriya misozi bagahungira muri iki gice cy’umujyi wa Kaziba. Nubwo M23 ifashe Kaziba ariko bivugwa ko yarimo abasirikare benshi ba Leta y’i Kinshasa, umubare nyawo wabo ntuzwi, ariko bivugwa ko babarirwaga mu bihumbi 10 birenga.

M23 gufata uyu mujyi wa Kaziba, bibaye ku nshuro ya kabiri, ni mu gihe kubufatanye bwayo na Twirwaneho yari yahafashe kandi tariki ya 12/03/2025, iza kuhivana kuko yahise ikomeza igana mu Minembwe.

Hagataho, aba basirikare bo mu ruhande rwa Leta y’i Kinshasa bahunze berekeza u ruhande rwo mu bice biherereye muri teritware ya Uvira, mu misozi iraho hafi, nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Tags: Kaziba

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?