Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.
Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda umutekano w’ibiganiro abantu bagirana haba mu matsinda no hagati yabantu babiri kuburyo nta muntu uzaba agishobora gukuraho bya biganiro ngo abijyane ku zindi mbuga.
Ni byatangajwe n’ubuyobozi bw’uru rubuga rwa Whatsapp, ruvuga ko ubwo buryo bugiye gushyiraho bwahawe izina rya “advanced chat privacy,” bivuze uburyo bugamije kurinda umutekano w’ibiganiro abantu baba batifuza ko bijya hanze.
Mu gihe iyi gahunda izaba itangiye gukoreshwa, umuntu ntabwo azaba acyemerewe guhita abika amashusho cyangwa ibindi byasangijwe kuri Whatsapp nku butumwa woherejwe ngo ube wabwohereza mu zindi mbuga zikoresha ubwenge buhangano mu buryo bworoshye nk’uko bikorwa ubu.
Ubu buyobozi bwa Whatsapp kandi, bwavuze ko iri koranabuhanga rizatuma abayikoresha bagira icyizere ko nta muntu uzongera kubasha gusakaza ibiganiro bagiranye.
Iyi mikorere ubuyobozi bukemeza ko izatangira gukoreshwa mu minsi mike iri mbere kandi ko izajya igendana n’umutekano w’ibiganiro by’abayikoresha.
Kandi iri korana buhanga rizaba rikora ku bantu bose bafite muri telephone zabo programu ya Whatsapp igezweho ari yo “Latest version.”
Uburyo bwo kurinda amakuru bukoreshwa na Whatsapp ubu ni ubwo gukora ku buryo uyagiraho ububasha aba ari uwayohererejwe gusa.