• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, August 17, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umushumba Misigaro yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo “kuramya Imana no kuyihimbaza.”

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 4, 2025
in Religion
0
Umushumba Misigaro yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo “kuramya Imana no kuyihimbaza.”
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umushumba Misigaro yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo “kuramya Imana no kuyihimbaza.”

You might also like

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

RDC: Abanye-Congo bahurijwe mu giterane kigamije kubahindura umwe.

Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.

Umukozi w’Imana ushumbye itorero rya All National Assembly Of God risanzwe rizwi nka Philadelphia Evangelical Church muri Uganda, Reverend Misigaro Bizimana, yatanze ibisobanuro byimbitse hejuru yo kuramya Imana no kuyihimbaza.

Hari mu materaniro yo kuri iki cyumweru tariki ya 04/05/2025, aho yayavugiyemo amagambo akomeye kubijyanye no guhimbaza Imana no kuyiramya.

Mbere yuko abwiriza iri jambo yabanje kuvuga ko we atagira ikibazo cyokugira abakristu benshi cyangwa bake hubwo ko agira ikibazo cy’abenshi badakora cyokimwe na bake.

Avuga kandi ko Umukristo utazi gukorera urugo rwe adashobora no kugira n’icyo amarira itorero.

Asaba abakristo ashumbye gukura amaboko mu mifuka yabo bagakora ibibateza imbere kugira ngo bateze n’ingo zabo imbere, bityo bakazabona gukorera n’itorero barimo.

Yatanze n’urugero avuga ko mu gihe ufite igishoro gito, icyo gihe ushobora guhera kuri bito, nko gucuruza amagi n’ubunyobwa n’ibindi, ariko ukirinda kudakora.

Maze niho yahise atangira kubwiriza ijambo yateguye abanje gusoma muri Zaburi 103:2: hagira hati:”Mutima wanjye himbaza Uwiteka, ntiwibagirwe ibyiza yakugiriye byose.”

Ubundi kandi atarinjira muri iki cyigwa, yasobanuriye abakristo ko agiye gufata uku kwezi kwa gatanu kose ariwe uri kubwiriza avuga kandi ko biri munshingano ze.

Yanashimangiye ibi avuga ko mubyo azabazwa imbere y’Imana azabazwa ko yabwirije abakristo kandi ko yabasengeraga.

Ndetse kandi avuga ko icyigwa azabwiriza muri uku kwezi kose, azabwiriza hejuru “yo kuramya no guhimbaza Imana.”

Avuga kandi ko muntego nyamukuru izituma abara baterana ngo ni ukugira ngo “baramye Imana kandi bayihimbaze.”

Avuga ko ibyo biri mubituma Imana yishima. Yanavuze ko mugihe dusengera indwara n’ibindi bibazo byacu, icyo gihe tuba turi kubirebana n’inyungu zacu, ariko ko Imana yishima cyane mu gihe tuba turi kuyiramya tukanayihimbaza.

Kuramya: yasobanuye ko ari ugukora ibikorwa cyangwa igihe uvuga amagambo ugaragaza uburyo ukunda Imana.

Yatanze urugero rw’Umugabo witwa Semuribwa uzwi cyane mu Banyamulenge wahimbaga amagambo azwi nk “ibirondo akavuga amazina y’inka cyangwa abagabo b’intwari.

Avuga ko igihe uri kuramya Imana ugomba gukoresha amagambo meza ahayagiza Imana cyangwa avuga uburemere bw’urukundo ukunda Imana. Yanavuze ko udashobora guhimbaza cyangwa ngo uyiramye utayikunda.

Yavuze kandi ko Bibiliya igira ibitabo 66, agaragaza ko buri gitabo cyo muri yo, kivugamo ibigwi byabagabo bagiye bakora ibitangaza, kandi ko muri ibyo bavugwaho usanga ahanini ari uko bagiye bahimbaza Imana bagakora imirimo yayo.

Yavuze ko igitabo cy’Itangiriro kimwe muri biriya bigize Bibiriya kivugwamo abagabo babaye ibirangirire mu isi, avuga ko igihe wize amateka yabo bakivugwamo uhita uba umuhanga muri Bibiriya

Yanahise avuga uwitwa Abel, Nowa, Abraham, Yosefu n’abandi. Avuga ko aba bagabo kwaribo b’ibigugu baremesheje iki gitabo.

Yavuze ko Abel yatuye ituro kandi aritura abikuye ku mutima, ngo byatumye Imana imunezererwa cyane imugira umuntu utazibagirana mu Isi.

Asobanura ko ibyo nta muntu wigeze ubyigisha Abel, kandi ko Imana itari yarabibigishije, ibituma kugeza n’ubu abigisha ba Bibiriya bibaza aho Abel yabikuye kugira ngo ature Imana ituro.

Avuga ko mu gihe uhimbaje Imana ugomba kubikora ubikuye ku mutima, icyo gihe avuga bituma Imana iguha umugisha ubundi ikagushima. Yasobanuye ko guhimbaza Imana no kuyiramya ko ari igihe wakoze igikorwa cyiza gihayagiza Imana cyangwa kigaragaza ibikorwa byiza Imana yakoze.

Undi wakabiri, Reverend Misigaro yavuze ko ari Nowa nyuma y’aho Imana yarimaze kwicuza kuba yararemye abantu, ariko ngo Imana yaramwiyegerej isanga arakwiye, ngo kubera kuko yari azi guhimbaza Imana no kuyiramya.

Yavuze ko mubyo Imana yashimye Nowa ni uko yagendanaga nayo, ngo kuko yayihozaga mubitekerezo bye.

Uyu mukozi w’Imana yavuze kandi ko iyo umuntu agendana n’Imana abayuzuye ubutsinzi n’ubwiza bukomeye.

Avuga ko Nowa kugendana n’Imana ye, byatumye Imana imwishimira imuha umugisha. Avuga ko ibyo kwariko kuramya no guhimbaza.

Uwa gatutu, yavuze, yavuze Abraham, avuga ko yumviye Imana kandi arayizera bituma yitwa se wazera bose.

Yavuze ko utizera Imana adashobora kunezeza Imana , kandi ko igihe wizeye uba uri kuramya Imana unayihimbaza.

Yavuze ko igihe cyose umukristo agenda adafite ukwizera adashobora kwishimirwa n’Imana. Kandi ko mu gihe ukoze ibyo uba uri kuramya Imana unayihimbaza.

Undi yavuze ni Yosefu (Joseph), uwo yasobanuye ko yari yaritandukanyije n’urugomo rwabene se, avuga ko ibyo byatumye Imana imwishimira imuha umugisha ukomeye.

Avuga ko umugabo utagira urugomo kubera gukunda Imana bituma Imana imushima ikamugira ikirangirire mu Isi.

Yasoje avuga ko kuramya no guhimbaza Imana ko ari igihe dukora ibikorwa byiza kugira ngo Imana ariyo ihabwa icyubahiro.

Tags: GuhimbazaKuramya
Share34Tweet22Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

by Bruce Bahanda
August 8, 2025
0
Dore inama z’ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba.

Dore inama z'ingenzi zagufasha guhagarika kurota inzozi mbi ziteye ubwoba. Kurota inzozi mbi ni ikibazo gihangayikishije benshi muri ubu buzima tubayeho bwo mu isi. Izo nzozi zishobora gutuma...

Read moreDetails

RDC: Abanye-Congo bahurijwe mu giterane kigamije kubahindura umwe.

by Bruce Bahanda
August 8, 2025
0
RDC: Abanye-Congo bahurijwe mu giterane kigamije kubahindura umwe.

RDC:Abanye-Congo bahurijwe mu giterane kigamije kubahindura umwe. Amani ministries iyobowe na Bishop Faustin Rwakabuba, yahurije Abanye-Congo bo mu moko atandukanye mu giterane kigamije kubigisha "kubana bose mu mahoro...

Read moreDetails

Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.

by Bruce Bahanda
July 29, 2025
0
Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye.

Iyo urota umuntu wapfuye waruzi ko hari igisobanuro bifite kubuzima bwawe bwite? Ibirambuye. Abantu benshi burya buri munsi bararota, abandi nabo bibwira ko batarota ariko sibyo, bararota ahubwo...

Read moreDetails

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

by Bruce Bahanda
July 11, 2025
0
Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n’uruva gusenya.

Uwiyitaga Yesu wa Siberiya yahuye n'uruva gusenya. Sergei Torop wiyitaga Yesu w'isiberiya yakatiwe gufungwa imyaka 12 hamwe n'ibyegera bye, kubera ko yashyize mu kaga ubuzima n'imitingo bya bamwe...

Read moreDetails

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi.

by Bruce Bahanda
July 6, 2025
0
Perezida Kagame yaburiye abavuga ko bazatera u Rwanda.

Perezida Kagame yagiriye inama abishora mu businzi. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye inama urubyiruko rwishora mu businzi, arubwira ko ahubwo rukwiye gukora rukiteza imbere ngo kuko...

Read moreDetails
Next Post
Urupfu rw’uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.

Urupfu rw'uwari umuherwe rwashenguye abaturage ba Uganda.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?