• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home History

Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 5, 2025
in History
0
Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umugore wari umaze imyaka 63 yaraburiwe irengero yabonetse.

You might also like

Arsenal ikoze gapapu y’ikinyejana.

Douglas Luiz yiteguye gusubira muri Premier League.

Niki Mubyukuri Cyananuye Justin Bieber?

Nyuma y’imyaka 63, umugore wo muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika wari waburiwe irengero yabonetse ameze neza kandi ari muzima.

Uyu mugore yitwa Audrey Backeberg, ubwo yaburaga yari afite imyaka 20. Byavuzwe ko yari atuye mu mujyi wa Reedsburg, mbere yuko aburirwa irengero, yahavuye tariki ya 07/08/1962.

Itangazo igipolisi cyo mu gace ka Sauk, Chip Meister muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika cyashyize hanze, cyavuze ko ibura ry’uyu mugore ritavuye ku bugizi bwa nabi hubwo ko yari amahitamo yiwe.

Igipolisi kandi kivuga ko uyu mugore yari asanzwe aba hanze ya Wisconsin, ariko nticyagira ibindi kivuga birambuye.

Bivugwa ko Wisconsin Missing Person Advocacy, ishirahamwe rishyinzwe gutabariza ababuze irengero, rivuga ko uyu mugore yari yubatse kandi ko yari afite abana babiri.

Iri shirahamwe rivuga kandi ko iminsi mike iri mbere yuko abura, uyu mugore Backeberg, ubu ufite imyaka 82. Kubura kwe byatewe nuko yari yahunze umugabo we bashakanye afite imyaka 15, amushinja ko yamukubitaga, ubundi kandi ngo akamutera ubwoba agatinya ko yamwica.

Umunsi abura yari avuye mu rugo agiye gufata umushahara we ku ruganda yari asanzwe ari umukozi warwo.

Umukozi w’uyu mugore yatanze ubuhamya avuga ko we na Backeberg bafashe imodoka berekeza i Madison, umurwa mukuru wa Wisconsin, ari naho bahise bafata indi modoka yabajanye muri Indiana.

Nyuma y’aho bahagereye uno mukozi we yashatse gusubira inyuma, ariko Backeberg aramwangira.

Igipolisi cyo mu mujyi wa Sauk cyatangaje ko kugira ngo gikore itohoza kuri uyu mugore cyafatiye ku makuru atandukanye cyagiye gihabwa, ariko ko ntacyo yabagejeho, mbere yuko basubira mu madosiye ya kera mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Umupolisi watoye uyu mugore yabwiye ikinyamakuru cya WINS nk’uko byatangajwe na BBC dukesha iyi nkuru ko konte y’ikoranabuhanga ya mwenewabo na Backeberg ko ari yo yabaye imbarutso yo gutora aho uyu mugore yaburiye.

Uwo mupolisi yanabwiye kiriya gitangaza makuru ko yavuganye n’abashyinzwe umutekano w’aho Backeberg asanzwe aba, kandi ko yanavuganye na we ubwe kuri telephone mu mwanya ungana n’iminota 45.

Yagize ati: “Ndibaza ko yirukanywe hanyuma ariyakira , yubaka ubuzima bwiwe .”

Yakomeje abwira kiriya gitangaza makuru ati: “Yiyemera ku ngingo yiwe yafashe. Kandi ntiyicuza.”

Tags: Audrey BackebergYaraburiwe irengero
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Arsenal ikoze gapapu y’ikinyejana.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Arsenal ikoze gapapu y’ikinyejana.

Arsenal ikoze gapapu y’ikinyejana. Tottenham Hotspur yari iri mu nzira zo kurangiza amasezerano akomeye yo kugura Eberechi Eze, umukinnyi ukomeye wa Crystal Palace. Amasezerano yose yari amaze kwemeranywa,...

Read moreDetails

Douglas Luiz yiteguye gusubira muri Premier League.

by Bruce Bahanda
August 20, 2025
0
Douglas Luiz yiteguye gusubira muri Premier League.

Douglas Luiz yiteguye gusubira muri Premier League. Douglas Luiz, umukinnyi wo hagati w’Umunya-Brazil wakiniraga Juventus, ari hafi gusubira mu Bwongereza aho Nottingham Forest imaze kwemeza kumusinyisha ku mafaranga...

Read moreDetails

Niki Mubyukuri Cyananuye Justin Bieber?

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Niki Mubyukuri Cyananuye Justin Bieber?

Niki Mubyukuri Cyananuye Justin Bieber? Justin Bieber amaze gutungura abakunzi be n’itangazamakuru nyuma yo kugaragara ananutse cyane muri 2025. Kugabanuka kwe k’uburemere, bwagaragaye mu mezi make, byatumye benshi...

Read moreDetails

Semenyo yakorewe racism mu mukino wa Liverpool na Bournemouth.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Semenyo yakorewe racism mu mukino wa Liverpool na Bournemouth.

Semenyo yakorewe racism mu mukino wa Liverpool na Bournemouth. Mu mukino wa Premier League wahuje Liverpool na AFC Bournemouth ku kibuga cya Anfield, inkuru yateje impaka si ibitego...

Read moreDetails

Kwambara Ibirenge: Inyungu ku Buzima n’Imikorere y’Amaguru.

by Bruce Bahanda
August 19, 2025
0
Kwambara Ibirenge: Inyungu ku Buzima n’Imikorere y’Amaguru.

Kwambara Ibirenge: Inyungu ku Buzima n’Imikorere y’Amaguru. Kwambara ibirenge bigira akamaro kanini ku buzima bw’umuntu. Muri mbere ya byose, bituma amaguru akora neza, kuko ibirenge bihabwa umwanya uhagije...

Read moreDetails
Next Post
Burundian Forces in Fizi Target Banyamulenge Youth, Warn Against M23 Alliance

Ingabo za RDC imirwano yazikomereye i Lubero zirahahunga, bituma M23 yerekeza mu yindi ntara.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?