• About Us
  • Privacy Policy
Sunday, November 1, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo za RDC imirwano yazikomereye i Lubero zirahahunga, bituma M23 yerekeza mu yindi ntara.

minebwenews by minebwenews
May 5, 2025
in Conflict & Security
0
Burundian Forces in Fizi Target Banyamulenge Youth, Warn Against M23 Alliance
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo za RDC imirwano yazikomereye i Lubero zirahahunga, bituma M23 yerekeza mu yindi ntara.

Ibice byari bizwi ko ari indiri ikomeye y’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda, kuri ubu bakaba bakorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ndetse na Wazalendo, biherereye muri teritware ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru, byigaruriwe n’umutwe wa M23 maze uyu mutwe nyuma yo kubyigarurira uhita werekeza mu ntara ya Ituri.

Uduce M23 yirukanyemo abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, duherereye ku kiyaga cya Edward muri iyi teritware ya Lubero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Utwo duce uyu mutwe wadufashe nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku cyumweru tariki ya 04/05/2025, wafashe Localite ya Lunyasenge nayo iri aho hafi na kiriya kiyaga cya Edward.

Ibi birindiro, amakuru avuga ko iriya mitwe ya Wazalendo na FDLR yabikoreshaga iturutse i Nyanzare aho babaga banyuze i Rwindi, kandi ko mukuhagera bahazanywe na General Tshiko Tshitambwe wo mu ngabo za Congo.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mutwe wa M23, nyuma yo gufata biriya bice biherereye ku kiyaga cya Edward, wafashe kandi n’ibindi bice birimo Katundu na Musenda nabyo byo muri teritware ya Lubero.

Nyuma ngo aba barwanyi bo muri uriya mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa bahise berekeza mu bice bigana mu ntara ya Ituri nayo iri mu Burasizuba bwa Congo.

Tags: IturiLuberoM23

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?