• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ihuriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.

minebwenews by minebwenews
May 10, 2025
in Conflict & Security
0
Ihuriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

huriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.

You might also like

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi waburiye ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwe, zihishe mu bice byo muri teritware ya Walungu guhita zihava vuba, bitaba ibyo zigafatwa mpiri uko zakabaye.

Ni ibyo ubuyobozi bw’uyu mutwe wa M23 bwatangaje ku munsi w’ejo ku wa gatanu, aho wahise usaba ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zihishe mu bice biherereye i Walungu kurambika intwaro zabo hasi, ubundi zikishyira mu maboko y’uyu mutwe.

Teritware ya Walungu ni imwe mu ma teritware manini agize i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuva mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka yakunze kuberamo imirwano ikomeye hagati y’iri huriro ry’ingabo za Congo n’iz’uyu mutwe wa M23.

Gusa muri iyi minsi iyi mirwano isa niyafashe indi ntera, ndetse uyu mutwe wa M23 umaze kubohoza ibice byayo byinshi, birimo cheferi ya Luhwinja n’iya Kaziba, n’ibindi bice byo mu misozi nka Bushyenyi n’ahandi. Ubundi kandi uyu mutwe ninawo ugenzura umujyi wa Kamanyola.

Ku wa mbere w’iki cyumweru, imirwano ikomeye hagati ya M23 n’iri huriro ry’ingabo za Congo yumvikaniye mu duce tugabanya iyi teritware ya Walungu n’iya Uvira, nko mu misozi ya Rutebe, Kayange na Luzinzi no mu misozi ya Kamanyola ndetse na Katogota yo iherereye muri Uvira.

Umuyobozi ushyinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare n’abaturage muri M23 , Colonel Nsabimana Samuel, ubwo yaganirizaga abaturage ku wa gatanu yababwiye ko hari ingabo za FARDC na Wazalendo zihishe i Walungu, ababwira ko azihaye iminsi irindwi yo kuba zamaze gushyira imbunda zabo hasi; bitaba ibyo ingabo z’uyu mutwe wa M23 zikabahigisha uruhindu.

Yagize ati: “Rubyiruko rw’i Walungu, ndangira ngo mbabwire ikintu kimwe. Twe twaje nk’igisirikare cyatojwe neza. Bariya tuzabaha isomo. Tubahaye iminsi irindwi yonyine ngo babe barambitse imbunda zabo hasi, Nzimbila tuzahafata tubahonde, Shabunda tuzabakubita, Kingurube na hariya Lubira.”

Yashimangiye ibi avuga ko Wazalendo na FARDC nibatarambika imbunda zabo hasi, M23 izabahiga mupaka ibafashe, kandi bakazahura n’ingaruka zikomeye.

Tags: BaburiweFardcM23WalunguWazalendo
Share31Tweet19Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu

Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y'urupfu n'umupfumu Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo

FARDC yagize icyo ivuga kuri Wazalendo Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyatangaje ko nubwo gikorana na Wazalendo, kidafite ububasha bwo kuyigenzura kandi ko yahawe intwaro na...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails
Next Post
U Burusiya intwaro bwagaragaje yatumye ibihugu byinshi bigira icyikango.

U Burusiya intwaro bwagaragaje yatumye ibihugu byinshi bigira icyikango.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?