• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umuhanuzi w’Imana yatanze ubuhanuzi bukomeye, akaba yabugeneye abo mu Barasirazuba bwa RDC.

minebwenews by minebwenews
May 11, 2025
in Religion
0
Umuhanuzi w’Imana yatanze ubuhanuzi bukomeye, akaba  yabugeneye abo mu Barasirazuba bwa RDC.
137
SHARES
3.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuhanuzi w’Imana yatanze ubuhanuzi bukomeye, akaba yabugeneye abo mu Barasirazuba bwa RDC.

Umuhanuzi w’Imana uzwi cyane mu bwoko bw’Abanyamulenge bo mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Sadoki Kavoma, yavuze ko aheruka guhabwa ubuhanuzi n’Imana imusaba gukangurira benewabo kwitabira amahugurwa ari mugukorwa n’ihuriro rya AFC ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho.

Nibyo umuhanuzi w’Imana Kavoma yagarutseho ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatandatu tariki ya 10/05/2025, ubwo yagiranaga ikiganiro na Minembwe Capital News, cyari ikiganiro kigaruka ku buhanuzi buvuga ku masezerano Imana yagiye ivuga ku ntambara zibera mu Burasizuba bwa Congo.

Muri iki kiganiro yavuze ko abantu bagomba kumenya ko mu bimenyetso Imana yatanze kugira ngo igihugu cyacu kigera ku mahoro arambye, hasigaye kimwe.

Avuga ko icyo kimenyetso gisigaye ko ari urusaku ruzaba i Kinshasa kandi ko nyuma yarwo “Intara” zizahita zitangaza kwikukira.

Ndetse agaragaza ko hazabanza gutangaza Katanga, hagakurikira Kasai, maze ngo nyuma u Burasirazuba bw’iki gihugu nabwo bugatangaza igihugu gishya.

Ikindi yavuze ni intambara izabera ku mushashya ubwo ni Uvira, Plaine Dela Ruzizi n’umuhanda wa Uvira-Baraka. Iyi yavuze ko nayo irimo kuba ariko ko izafata intera ubwo i Kinshasa hazaba urusaku. Yanasobanuye ko uru rusaku ruzanasiga ruhitanye ubuzima bw’umuyobozi ukomeye mu butegetsi bw’i Kinshasa.

Aha niho yahise agaruka ku mahugurwa AFC/M23 irimo guresha, avuga ko neza ko ari umwuka w’Imana wabimuhishyuriye, kandi ko yamusabye kubikangurira abo mu Burasizuba bwa Congo cyane cyane benewabo Abanyamulenge, ngo kuko yamusabye kuyitabira no kuyashigikira.

Yagize ati: “Iki n’igihe cyo kwiga ni gihe cyo gukurikira ariya mahugurwa arimo kuba. Ubwoko bwacu dukanguke, kuko hari abantu bari muguca abandi intege, ngurabona biriya ngo twebwe, ibiki….. Izo Ntekerezo sizo. Intekerezo nyazo ni ukwemera kuyoboka ubuyobozi.”

Yongeyeho ati: “Abantu bemere kuyoboka, bemere kuyoborwa. Abantu biyumvemo ko igikorwa ko ari kiriya. Kandi iseserano ryacu kurigeraho ni ririya, erega Imana iravuga ko ariyo ntangiriro kandi arinawo mutwe. Kandi n’i gihimba kirikuza inyuma. Imana kiravuga ko iki gihe ko aricyo cyo gutabarwa kwacyu. Intambara ziwacu zigiye kurangira, kandi hari ni gihe mutazanamenya n’igihe zarangiye kuko ari ubu.”

Yashimangiye ibi agira ati: “Mwe kuvuga ngo ni iby’ubuhanuzi, bizatinda. Oya ni ubu.”

Yakomeje avuga ko abafite ubwenge abifuza kuzaba Abanyapolitiki cyangwa bumva ko babifitiye umuhamagaro umwanya ni uyu, ariko ko kugira ngo muzabigereho ni uko mubanza guca mu mahugurwa.

Uyu mukozi w’Imana ubwo twari mu kiganiro twanamubajije kubya masezerano y’amahoro y’i Doha na ya Washington DC, ko hoba haricyo Imana iyavugaho? Igisubizo yatanze avuga ko ibyayo bizashyirira mu biganiro kandi ko nyuma y’ibiganiro nta kindi kiyitezwemo.

Ati: “Ari ya yo azashyirira mu biganiro. Nyuma y’ibiganiro nta kindi cyitezwe.”

Yasoje iki kiganiro avuga ko ibyo yavuze byose ko yabibwirijwe n’umwuka w’Imana, ati: “Ni umwuka wambwiye ku bibwira benewacu bo mu Burasizuba bwa Congo, ahanini Abanyamulenge.”

Tubibutsa ko amahugurwa akorwa n’ihuriro rya AFC/M23, ahanini abahugurwa bahugurirwa kuba abakada, kandi bakabihugurirwa mu gihe kimara iminsi iri hagati y’amezi atatu n’ukwezi kumwe. Bikanabera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Tags: AbanyamulengeAFC/m23AmahugurwaKavomaUbuhanuzi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?