• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 20, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu kugarura zimwe mu nka zarizanyazwe.

minebwenews by minebwenews
May 11, 2025
in Conflict & Security
0
Ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu kugarura zimwe mu nka zarizanyazwe.
117
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ingabo z’u Burundi zagize uruhare mu kugarura zimwe mu nka zarizanyazwe.

You might also like

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Inka zibiri n’izo Ingabo z’u Burundi zagaruye mu nka 10 z’Abanyamulenge bo mu Bibogobogo zaraye zinyazwe n’inyeshyamba za Mai Mai zisanzwe zikorana byahafi n’ingabo za Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Igihe c’isaha zine ziri joro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 11/05/2025, ni bwo igitero cya Mai Mai cyanyanze Inka za Banyamulenge.

Ni igitero amakuru ava mu Bibogobogo agaragaza ko cyaje bucyece, kandi ko cyageze mu kibuga cyaziriya nka, Mai Mai yakigabye ihita ishorera icumi muri zo.

Umutangabuhamya yagize ati: “Hanyazwe Inka 10 za Rukamirwa ni nawe veterineri(vétérinaire) wahano. Bazinyagiye mu kibuga cy’iwiwe.”

Aya makuru akomeza avuga ko aho ziriya nka za nyagiwe kwari mu muhana wa Bikirikiri uwo benshi bita umuhana wo muri Cadeza ni mu gihe uwo muhana wubatsemo itorero rya 37ème CADEC.

Umutangabuhamya yanavuze ko nyuma y’aho ziriya nka zinyazwe, ingabo z’u Burundi zazikurikiye, nyuma y’uko zibimenyeshejwe. Mu kugaruka bagarura zibiri, izindi icumi zigenda gutyo.

Ati: “Basanze ziriya zibiri Mai Mai yazisigiye Chef w’i Kalele, ngo kuko yabaye inzira baja kunyaga Inka z’Abanyamulenge.”

Nk’uko amakuru akomeza abigaragaza ni uko kiriya gitero cyanyanze ziriya nka cyanarengukiye i Kalehe nahitwa i Kirora mu bice bituwe n’Ababembe n’Abapfulero.

Ibitero bya Mai Mai byaherukaga muri iki gice mu mpera z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, ni ibitero bitanyaze Inka ariko byasize bihitanye ubuzima bw’abantu. Ndetse kandi binangiza ibikorwa remezo bya baturage.

Bibogobogo ni agace gaherereye muri teritware ya Fizi, ituwe ahanini n’Abanyamulenge. Mu myaka yavuba ishize yabayemo intambara nyinshi, zinasiga zisenye imihana myinshi yo muri aka gace.

Ubundi kandi iki gice kiragenzurwa n’ingabo za Leta ya Congo(FARDC), aho zifatanyije n’iz’u Burundi.

Tags: BibogobogoIngabo z'u BurundiInka
Share47Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Ingabo z'u Burundi zahawe igisubizo nyuma y'aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke Nyuma y'aho Ingabo z'u Burundi zihaye umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu...

Read moreDetails

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Indege z'intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyateye ibisasu by'indege za Sukhoi-25 mu bice bituwe cyane byo muri teritware ya...

Read moreDetails

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Urusaku rw'imbunda z'irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n'impamvu yarwo Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ugenzurwa n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika...

Read moreDetails

Conflict Monitoring Report: Burundian Military Expansion and the Security Situation in the Mulenge Highlands

by minebwenews
October 19, 2025
0
Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

Background Recent developments in the highlands of Mulenge, South Kivu Province (eastern Democratic Republic of the Congo), reveal a growing presence of Burundian soldiers operating in collaboration with elements of the Congolese national army...

Read moreDetails

Menya uduce turenga 4 Ingabo z’u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Menya uduce turenga 4 Ingabo z'u Burundi zashyinzemo ibirindiro mu Cyohagati Igice kizwi nko mu Cyohagati cyo mu misozi miremire y'i Mulenge mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo mu...

Read moreDetails
Next Post
Umukozi w’Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n’ubuhamya bukaze.

Umukozi w'Imana Mwungeri mu nyigisho yatanze yavuzemo n'ubuhamya bukaze.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?