Ikorana buhanga rya FARDC ryarashe i Mulenge rifata ubusa.
Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyongeye kurasa mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo gikoresheje drone, ariko kugeza ubu amakuru ava muri ibyo bice avuga ko yafashe ubusa.
Mu mezi abiri ashyize ni bwo FARDC yari yiharaje kurasa mu Minembwe ahazwi nk’i mulenge ikoresheje indege zitagira abapilote.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri no mu mpera zako, yateye ibisasu byinshi mu bice bitandukanye byo muri icyo gice, harimo ibyo yateye i Lundu, Kiziba, Gakangala no ku kibuga cy’indege cyaho.
Ibi bisasu byarashwe icyo gihe byasize bihitanye ubuzima bwa benshi, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cya Minembwe giherereye mu gace ka Kiziba.
Ku kigicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 15/05/2025, ni bwo kandi drone y’Ingabo za Congo iyo amakuru yagiye agaragaza ko izi turuka i Kisangani yateye ibisasu mu Mikenke ahagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23.
Ni amakuru akomeza avuga ko yateye igisasu kimwe, kandi ko mbere yuko igitera yarimaze iminsi igaragara hejuru y’ikirere cyaho.
Nyamara amakuru yibanze ahamya ko ntacyo yangije, nubwo hakirimo gukorwa iperereza ngo hamenyekane ibyangirijwe.
Aya makuru agira ati: “Drone yarashe ariko yafashe ubusa! Yarimaze iminsi izenguruka iki kirere cya Mikenke.”
Kimwecyo aho ibisasu byaguye ni hafi naho abaturage batuye, ibyanatumye bikanga kuko bamwe kugeza n’ubu baracyari mu bihuru iyo bahungiye.