Ibindi byavuzwe ku gitero FARDC yenda gutera mu Minembwe.
Mu gitero ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zigize iminsi zipangira kugaba mu Minembwe havuzwe bamwe basirikare bakuru bakiyoboye n’uduce baherereyemo.
Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo hatangiye kuvugwa ko abasirikare barwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa bazamukanye igitero baturutse i Baraka na Uvira.
Ni igitero amakuru agaragaza ko mbere yuko kizamuka kiva ku mushyasha, ubwo ni Baraka na Uvira, habanje kuba inama ya Wazalendo, FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi.
Aya makuru akavuga ko iyo nama ko yabereye i Baraka, maze nyuma abasirikare bazamuka kwa Mulima mbere yuko batangira kwerekeza mu duce dutandukanye kugira ngo bagabe ibyo bitero ku Banyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo.
Bikaba byasobanuwe ko Col. Ekyembe wakoreye i Lundu na Mikenke igihe kirekire, ni we wahawe igice cy’urubariro rwa Point Zero, mu gihe i cya Rugezi cyo cyahawe abasirikare benshi barimo abavuga ururimi rw’ikinyarwanda bagikorera Leta y’i Kinshasa. Aba barimo Abanyamulenge bayobowe n’Umugabo w’Abasinga tutarabasha kugenzura neza amazina ye.
Hakaba kandi n’irindi tsinda ry’ingabo zirimo bamudahusha ryaje riva i Kalemi, ryo bikavugwa ko ryavanzwe, kuko bamwe bo muri ryo bajanwe mu Rugezi, na none abandi basigarana n’ingabo ziyobowe na Col.Ekyembe kuri uru rubariro rwa Point Zero.
Ubundi kandi muri uyu mugambi wo kugaba bitero wavuzwemo n’ingabo z’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR, isanzwe n’ubundi ikorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, kuva mu myaka itatu ishize.
Nta kindi ubuyobozi bw’i huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta rugamije, usibye kwisubiza umujyi wa Minembwe n’ibice umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 byambuye iri huriro mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka byo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru turacyakomeje kuyakurikirana, kugeza byose bibashye kumenyekana.