Hahishuwe uburyo Abanyakagara batangiye gukora mu buryo bwa “mayobera” ya satani.
Nyuma y’aho abo mugatsiko k’Abanyakagara gasanzwe gakorera mu kwaha k’u butegetsi bw’i Kinshasa kanditse inyandiko z’ibihimbano kakazikwirakwiza ku mbugankoranyambaga, ziyitiriye umuryango wa Mahoro Peace Association, uyu muryango waje kubibeshyuza unasaba abantu kubitesha agaciro.
Mu minsi ibiri ishize ni bwo bamwe bo mu kagara bafunguye Konti ya x, biyitirira urubuga rwa MPA, maze bayishyiraho ubutumwa bugira buti: “Umuryango wa Mahoro Peace Association twamaganye ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abanyamulenge mu bice bigenzurwa na M23.”
Ni ubutumwa bwagaragaje ko aba Banyakagara bashaka kurema amaharakubiri hagati y’Abanyamulenge n’ingabo za M23 zibarwanirira.
Uyu mutwe wubuye imirwano mu mpera z’u mwaka wa 2021 kubera ubwicanyi Leta y’i Kinshasa iyo Abanyakagara bakorera yari ikomeje ubwicanyi ku Banyamulenge n’Abatutsi bose muri rusange mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ni ubwicanyi amateka agaragaza ko bwatangiye kubakorerwa kuva mu mwaka wa 1964, ariko buza gufata indi ntera mu mwaka wa 2017 kugeza n’ubu kuko ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatanu hari abandi Banyamulenge biciwe mu biraro bishwe n’izi ngabo za Leta ya Congo zifatanyije n’iz’u Burundi.
Buriya butumwa umuryango wa Mahoro Peace Association waje kubunyomoza kandi usaba ababubonye ku butesha agaciro.
Bagize bati: “Turabeshyuza ubutumwa bwanditswe n’inkozi z’ibibi, ziyitiriye urubuga rwa MPA kuri x yahoze yitwa Twitter.”
Bongeye ati: “Turi mu ntambara y’ubuvugizi ku bwicanyi dukorerwa na Leta ya Congo na bo bafatanyije gukoresha igisa n’urubuga rwa Mahoro (MPA) mu kuyobya abadukurikira. Ibyo banditse nta bwo biri ku rubuga rwacu mu biteshe agaciro.”
Mahoro Peace Association ni umuryango ugizwe n’Abanyamulenge baba muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika. Uyobowe na Adele Kibasumba, mu busanzwe uyu muryango ufasha Abanyamulenge bakuwe mubyabo kubera intambara mu Minembwe n’ahandi. Babafasha ibirimo amafu, imboga n’amafu y’ibikoma kubera batakibona amata nka mbere nyuma y’aho FARDC n’abambari bayo banyaze Inka zabo ibihumbi amagana.
Uyu muryango watangiye gufasha Abanyamulenge i Mulenge, kuva mu mwaka wa 2017, kugeza n’uyu munsi urabafasha.
Mu gihe Akagara ko bizwi ko ari agatsiko kagizwe n’Abanyamulenge barwanya ababo. Binazwi ko gakoreshwa n’umusirikare uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, nk’uko zimwe mu mbugankoranyambaga zikoreshwa n’Abanyamulenge zikunze kubitangaza.
Rumwe muri izo mbuga, rukorera kuri Facebook rwitwa Kivu New, rwanditse rubyamagana rugira ruti: “Hariho Fake news yakozwe na Gen Masunzu Pacifique. Uyu yaje ari bindi bindi mu bwoko bwabo Abanyamulenge.”
Rwakomeje rugaragaza ko yaje aje kubarimbura. Kandi ko ari we ukuriye Akagara.
Ati: “Yiyitirira abantu akandika ibihimbano. Turamwamaganye. Ari gukora mu buryo bwamayobera ya satani.”
Si umuryango wa Mahoro Peace Association biyitiriye gusa, kuko kandi abakora izo nyandiko baniyitiriye Adele Kibasumba umuyobozi mukuru w’uyu muryango bandika bamagana umutwe wa M23, ariko ibi uyu muyobozi yaje kubitesha agaciro agaragaza ko byakozwe n’inkozi z’ibibi.