UBUHANUZI BWA MUZEE Rev Pasteur MASI SEBAKANURA
- 1971 Yabonye ikintu gisa n’uruhago kimanutse kiva hejuru kirimo amenyo y’inyamanswa z’ubwoko bwose. Umuntu aramubwira ngo ” ayo menyo ubonye n’imuryane ugiye kuba m’ubwoko bwacu; mu makanisa no mu mibanire isanzwe ariyo: kutavuga rumwe, kugambanirana, ubugome no kwicana hagati yacu”
- 1972 Yabonye inka zabirira hakuno y’inyanja inyana zirihakurya izo nyana zikabira zanyina zikazumva ariko ariko kubonana bikagora. Umuntu aramubwira ngo ” izo inka n’ababyeyi naho inyana n’abana babo, abana bagiye gusiga ababyeyi babo bajye mu mahanga bazaza bavugana bumvikane ariko kubonana bigoye (ubwo n’uburyo bwa Telefone)
- 1972 Yabwiwe ko iryarya zibubembe n’izigahororo zizamenyana. Umuntu aramubwira ati” igihe kigiye kuza; abajuru bibubembe, Abarozi, abicanyi, bazamenyana kandi bakorane, byaba byiza ko abasenga nabo bamenyana kugirango babashe gukomera no gutsinda uwo mwuka mubi.
- 1984 Yabonye ipfizi Ebyiri imwe iva iburasirazuba indi iburengerazuba, imwe iva aho iri ishamye n’indi nuko zihurira hagati zirarwana aho zirwaniye haba uruharambuga. umuntu aramubwira ati ” izo pfizi ubonye nabatware 2 bazarwanira mucyo hagati ibyatsi gushyira n’abantu bazapfa kubwinshi.
- 1984 Yabwiwe ko inzoga zigiye kuzanwa kumitwe mu Mikenke ariko nimubona zirahageze muzamenye ko abana baba kobwa n’abahungu bagiye gusangura, abana babakobwa baba nyamulenge bazanywa inzoga ndetse bashakwe n’abanyamoko
- Icyo gihe yatubwiyeko mu Mikenke ahantu hari ika hazaba inka ya Gisirikare kandi hazaba Antene yo guhamagara
- 1996 Yatumbwiye ko intamba ibaye ntabwo ariyo izarenganura akarengane k’umunyamulenge, intambara iza renganura umunyamulenge niyo bazatabarwa bageze kubuce kandi batabawe n’umusore wabo ukiri muto uvuye muburengera zuba
- 1982 Imana yaramubwiye ngo “abwire abagore bakiri bato ufite umugabo yifate nkutamufite kuko igihe kizaza bamwe bazaba ukubiri, abandi bazabapfusha abandi bababure babe abapfakazi
- Imana yaramubwiye ngo ” Aba, mubona bajya mu mahanga hari igihe bazagaruka cyane abana babo bazabyarirayo ngo ” umuntu wese ufite isambu ye ayifate neza kandi ayiyandike ho kuko hari ibintu bibiri bizabaho icyo gihe:
- Uburumbuke bw’ubutaka kuko abantu bazatungwa nabwo
- Hazavumbukamo zahabu nyinshi muburyo ubufite azaba umukire ukomeye
- Yabonye umushumba uragiye inka ako udafite inkoni ariko ayoboza inka amagambo yo kuyicaha no kuyiyoboza amagambo. Umuntu aramubwirango mugihe kizaza itorero rigiye kuyoborwa n’imipfubwe y’abashumba, batayobora aba kristo kubera umuhamagaro cyangwa ingeso nziza ahubwo babayoboresha amagambo gusa
Imana ntacho itavuze pe
Igihe nikibanguke iki turimo kiraturuhije
Byzanz