• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, August 28, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 19, 2025
in sport & entertainment
0
Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.
74
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku Banyarwanda barenga 300 batahutse bava mu Burasizuba bwa Congo.

You might also like

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Kenny G agiye gususurutsa ab’i- Nairobi mu gitaramo cya Jazz cy’akataraboneka.

Umunya Senegal Iliman Ndiaye yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza.

Abanyarwanda 360 barimo abagabo, abagore n’abana ni bo bacyuwe mu Rwanda bakuwe mu Burasizuba bwa Congo, aho bahise bahitizwa mu nkambi ya gateganyo ya Kijote iherereye mu karere ka Nyabihu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo aba bambutse, bakaba barasize inyuma abandi basaga ibihumbi bibiri mu kigo cy’ishami rya ONU ryita ku mpunzi (HCR) i Goma bategurwa gutaha.

Bamwe muri aba bacyuwe, babwiye itangazamakuru ko batashye ku bushake bwabo.

Umwe muri aba yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko yari amaze imyaka 31 avuye mu Rwanda. Ngo yagiye ahunganye n’ababyeyi be ari umukobwa mutoya, cyakora bo ngo baje gupfa asigarana na musaza we.

Uyu yayibwiye ko yitwa Zawadi Nyiramahoro, avuga ko gutaha kwe byavuye mu bushake. Ndetse yavuze ko yageze ku butaka bw’u Rwanda asanga ni heza igitangaza.

Yagize ati: “Twagiraga ngo dutahe amakuru akaba menshi. FDLR yarasansibilizaga(ubukangurambaga), ikatubwira ko mu Rwanda nta mahoro ahari, bityo tukabona ntakidutahishya. Aho M23 bamaze kubirukanira njye n’umutware wanjye dufata umwanzuro wo gutaha kuko twamenye ko mu Rwanda rwacu ari amahoro.”

Undi musaza w’imyaka 61 y’amavuko yavuze ko yaratuye Kitshanga kandi ko yahakoraga akazi k’ubuhinzi.

Uyu musaza witwa Uwizeyimana avuga ko mbere yuko ahungira muri RDC yari atuye mu Rutsiro ku Kibuye ubu ni mu ntara y’iburengerazuba mu Rwanda, akaba ari na ho ateganya gusubira nava muri iyi nkambi ya Kijote.

Avuga ko yari amaze imyaka 31 mu buhungiro kuko yambutse mu ba mbere mu mwaka wa 1994.

Yagize ati: “Twarahingaga tukeza, tukabona ubuzima buragenda. Ni cyo cyatumye tutihutira gutaha.”

Mu batahutse barimo n’abakiri bato bavukiye mu Burasizuba bwa Congo.

Kuko uwitwa Amani Munezero ni umusore w’imyaka 20 y’amavuko, yavuze ko iwabo ari ahitwa i Kilolirwe, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nubwo yavugaga ikinyarwanda neza ariko avuga ko iwabo ari muri RDC.

Yanabajijwe niba atari geze gusaba ababyeyi be gutahuka, asubiza ati: “None se nabasaba kunjyana ahantu ntigeze menya? Numvaga iwacu ari i Kilolirwe.”

Mbere yuko aba batahukanwa i wabo mu Rwanda, babanje kwandikwa nk’uko bakomeje babivuga. Ndetse kandi bakanabazwa uduce bakomokamo two muri icyo gihugu. Si byo gusa kuko baranasuzumwaga ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze.

Ubundi n’abana bafite imyaka 16 bakandikwa kugira ngo bazatahukane indangamuntu.

Aba mbere batahutse bageze mu Rwanda ku wa gatandatu. Bose bavuga ko batashye ku bushake. Abandi barenga 2000 na bo bategerejwe gucyurwa ariko ibihe bazatahiraho ntibiramemyekana.

Kimwecyo abenshi bamaze gukusanyirizwa mu kigo kiri mu nkengero z’umujyi wa Goma kibarizwamo ibikorwa bya HCR.

Tags: AbanyarwandaBacyuweRdc
Share30Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by Bruce Bahanda
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails

Kenny G agiye gususurutsa ab’i- Nairobi mu gitaramo cya Jazz cy’akataraboneka.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
Kenny G agiye gususurutsa ab’i- Nairobi mu gitaramo cya Jazz cy’akataraboneka.

Kenny G agiye gususurutsa ab'i- Nairobi mu gitaramo cya Jazz cy’akataraboneka. Umuhanzi w’icyamamare ku rwego rw’isi mu njyana ya Jazz, Kenny G, agiye kuza mu gihugu cya Kenya...

Read moreDetails

Umunya Senegal Iliman Ndiaye yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza.

by Bruce Bahanda
August 26, 2025
0
Umunya Senegal Iliman Ndiaye yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza.

Umunya Senegal Iliman Ndiaye yatangiye kwandika amateka mu Bwongereza. Iliman Ndiaye, rutahizamu w’umunyasenegal, yongeye kwandika amateka mu mupira w’amaguru yo ku mugabane w’u Burayi, ubwo yatsindaga igitego cya...

Read moreDetails

Film yagaragaye kuri Netflix: bite byayo.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
Film yagaragaye kuri Netflix: bite byayo.

Film yagaragaye kuri Netflix: bite byayo. Filime Kash Money yabaye amateka mu ruganda rwa sinema ya Kenya kuko ari yo ya mbere ikorewe imbere mu gihugu igahita igerwaho...

Read moreDetails

Tottenham Hotspur Irashaka Kugura Savinho – Inkuru y’Urugendo rwe mu Masezerano.

by Bruce Bahanda
August 24, 2025
0
Tottenham Hotspur Irashaka Kugura Savinho – Inkuru y’Urugendo rwe mu Masezerano.

Tottenham Hotspur Irashaka Kugura Savinho – Inkuru y’Urugendo rwe mu Masezerano. Tottenham Hotspur yagaragaje ubushake bukomeye bwo kugura umukinnyi w’umunya-Brazil, Savinho, muri iyi soko y’abakinnyi y’uyu mwaka. Savinho,...

Read moreDetails
Next Post
Ihuriro ry’ingabo za Congo zihishe i Walungu, M23 yaziburiye.

FARDC yamishijweho urufaya rw'amasasu ikizwa n'amaguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?