• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 18, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.

minebwenews by minebwenews
May 22, 2025
in Conflict & Security
0
Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uko mu Minembwe byifashe ndetse n’ibikomeje kuhabera ikibazo birimo na drone.

You might also like

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho ufashe umujyi wa Minembwe uherereye muri Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ibirimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu byahise bibura ku mpamvu zuko inzira zihuza uyu mujyi n’ibice ibyo bicuruzwa biturukamo byahungiyemo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.

Tariki ya 21/02/2025, ni bwo umutwe wa Twirwaneho wafashe umujyi wa Minembwe n’ikibuga cy’indege cyayo, ndetse n’ibindi bice biri mu nkengero z’uyu mujyi. Nka Rugezi, i Lundu, Kamombo na Mikenke.

Ibicuruzwa birimo umunyu, amasabune, isukari n’amazutu, byagezwaga mu Minembwe bivanyijwe i Uvira, Baraka, Fizi ku i zone bikinjizwa muri Minembwe mbere yuko binyuzwa kwa Mulima.

FARDC rero n’abambari bayo nka Wazalendo, ingabo z’u Burundi na FDLR nyuma yo gutsindwa bakubiswe na Twirwaneho, bahise bahungira kwa Mulima igice kigabanya uruhande iyi FARDC igenzura na Minembwe irebwa na Twirwaneho.

Umwe mu baturage batuye mu Minembwe yahaye Minembwe Capital News ubuhamya bw’ibibagoye agira ati: “Ubu ibintu birahenze, ariko byagera kuri Mazutu bikaba ibindi. Ibido imwe yayo igura 600000 Fc, ayo kandi ni nayo agura 25kg y’umunyu, mu gihe 25kg y’isukari yo igura 900000 Fc.”

Uyu muturage yanavuze ko amazutu asanzwe abafasha kuri Moulin ihura ibigori, bityo kuri ubu bikaba bibagoye kugira ngo babone ifu zahurishijwe, zizwi nka kaunga.

Sibyo bibagoye gusa, kuko yanavuze ko bagowe no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu gukomeza kuzenguruka mu kirere cya Minembwe na Mikenke iminsi yose.

Ati: “Tugowe kandi no kubona drone y’Ingabo za Congo iri mu kuzenguruka cyane hejuru y’ibitaro bya Minembwe, Kabingo indi kuri Muliza na Mikenke.”

Ku wa mbere w’iki cyumweru turimo, drone yateye ibisasu mu Mikenke, ariko bifata ubusa kuko byituye ku musozi uri hafi n’ahatuye abaturage. Nyamara nubwo bitagize ibyo byangiza ariko byatumye abaturage bikanga ndetse bamwe muribo bahungira mu bihuru nubwo bongeye kugaruka.

Ni mu gihe kandi mu mezi abiri ashyize izi drones zasenye byinshi mu Minembwe birimo ko byishe abantu i Gakangala binangiza ibikorwa remezo by’abasivili kuri Nyarujoka, Kiziba, ndetse kandi byangiza n’ikibuga cy’indege cyaho.

Kurundi ruhande, mu gihe mu Rugezi haherereye hafi na centre ya Minembwe, hari hagize iminsi habera imirwano hagati y’igisirikare cya RDC n’u mutwe wa Twirwaneho ku bufatanye n’uwa M23. Uyu munsiho habyukiye amahoro, kandi kugeza ubu uyu mutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 biracyagenzura icyo gice cyose.

Aka gahenge ka mahoro kanabyukiye mu gice cyose cya Minembwe na Mikenke. Ndetse no ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ni ko byiriwe kuko imirwano iheruka mu Rugezi yabaye ku wa mbere no ku wa kabiri.

Tags: DroneFardcIbigoyeMinembweTwirwaneho
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Abasirikare bafunzwe nyuma y’igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa

Abasirikare bafunzwe nyuma y'igikorwa kibi bakoreye mu ruhame i Kinshasa Abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bagaragaye mu mujyi wa Kinshasa bambika ubusa umugore witwa Honorine Porche...

Read moreDetails

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili Imitwe itutu yitwaje intwaro ya Wazalendo isanzwe ifatanya n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo guhangana n'ihuriro...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 18, 2025
0
Ingabo z’u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Epfo

Ingabo z'u Burundi ziravugwaho gukaza umurego mu gufasha FARDC guhangana na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Epfo Igisirikare cy'u Burundi kiravugwaho kongera abasirikare bacyo mu bice bitandukanye muri Kivu y'Amajyepfo...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa

by Bahanda Bruce
October 17, 2025
0
M23 na RDC bemeranyijwe uburyo bwo guhagarika imirwano

Icyo amakuru avuga ku biganiro RDC na M23 birimo byo guhana imfungwa Repubulika ya demokarasi ya Congo n'umutwe wa M23 uyirwanya biri mu biganiro byo guhana imfungwa, aho...

Read moreDetails

Havutse imvururu hagati y’Abarega n’Ababembe muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
October 16, 2025
0
Muri RDC abagabo bane batwitswe n’abaturage barashya barakongoka

Havutse imvururu hagati y'Abarega n'Ababembe muri Kivu y'Epfo Amakuru aturuka muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, avuga ko havutse umwuka mubi hagati y'Ababembe n'Abarega, nyuma...

Read moreDetails
Next Post
Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Intwaro zikorerwa mu Rwanda zatangiye kubona isoko.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?