• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, August 30, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Gen.Masunzu yibukije ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR icyo zigomba gukora.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 22, 2025
in Conflict & Security
0
Gen.Masunzu yibukije ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR icyo zigomba gukora.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Gen.Masunzu yibukije ingabo za FARDC, Wazalendo na FDLR icyo zigomba gukora.

You might also like

Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa.

AFC/M23/MRDP yakozanyijeho n’Ingabo z’u Burundi ku Ndondo.

FARDC n’abambari bayo bazindutse bagaba igitero mu irembo rya Minembwe.

Umuyobozi wa gisirikare uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, Lieutenant General Pacifique Masunzu, yatangarije ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ko zigomba kumenya ko ari ntazindi zizabirukanira umutwe wa M23, bityo ko zigomba kwibuka ko biri mu nshingano zazo.

Ibi uyu musirikare yabigarutseho ubwo aheruka kugirana ikiganiro n’abasirikare ba FARDC, Wazalendo na FDLR bari i Walikale mu mpera zakiriya cyumweru gishize.

Masunzu yazibwiye ko umutwe wa M23 umaze kwigarurira igice kinini cyo mu Burasizuba bwa Congo, azihamiriza ko nta wundi ziteze uzazirukanira uwo mutwe usibye zo ubwazo zonyine.

Yagize ati: “Dufite kimwe cyonyine ari na cyo butaka bwacu. Nta munyamahanga uzaturwanirira, tugomba kwirwanira ubwacu tugahashya M23 ku butaka bw’igihugu cyacu.”

Yasabye abasirikare barwana ku ruhande rwa Leta barimo FARDC, FDLR na Wazalendo kuba icyitegererezo bakarwanirira ubusugire bw’iki gihugu cyabo.

Nyuma y’umunsi umwe gusa Masunzu atangaje ibyo, umutwe wa M23 wahise wirukana uruhande rwa Leta mu duce turimo Belarus muri iyi teritware ya Walikale.

Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, na bwo uyu mutwe wari wafashe umujyi wa Walikale ariko iza kuwivanamo ku mpamvu zo kubahiriza amasezerano hagati y’uyu mutwe na Leta y’i Kinshasa ku biganiro byarimo bibera i Doha muri Qatar.

Ibyo biganiro byaribigize igihe bihuriza impande zombi i Doha, zinumvikana gutanga agahenge; ibyanatumye imirwano isa nigabanya umurego.

Uyu Masunzu uyoboye zone ya gatatu y’ingabo za Congo, ashinjwa n’abenewabo Abanyamulenge ku bagambanira no kubica kugira ngo Leta y’i Kinshasa akorera ikomeze ku mugirira icyizere, kandi imwongerere n’amapeti.

Kuva Tshisekedi agiye ku butegetsi, Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi bose muri rusange bagiye bicwa mu bihe bitandukanye bazira ubwoko bwabo mu Burasizuba bw’iki gihuu, nko muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, Minembwe, i Ndondo ya Bijombo, Rurambo na Bibogobogo ndetse no ku mushyashya wa Uvira, Baraka n’ahandi. Benshi mu bicwe, harimo abatwitswe, abandi bakicishwa imihoro n’abandi inyama zabo zikaribwa nk’ibiryo!

Nyamara nubwo bagiye bicwa benako kageni, ariko Masunzu ufite imyanya ikomeye muri iyo Leta ya perezida Felix Tshisekedi ntacyo arabikoraho ahubwo n’abahagurutse kubirwanya arabahagurukira kugira ngo nabo abarimburane n’abandi bose.

Icyibazwa mu gihe benewabo boshyira nubwo ntarwamaze abatabazi, we yojahe? Ubundi se abo arwanya ko bakomeje kumurushya amaboko ubwo byo amaherezo ye ni ayahe!

Tags: FardcFDLRMasunzuYibukije
Share36Tweet23Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
August 30, 2025
0
Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa.

Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa. Brigadier General Olivier Gasita uheruka guhabwa inshingano zokuyobora intara ya Maniema iherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yakozanyijeho n’Ingabo z’u Burundi ku Ndondo.

by Bruce Bahanda
August 30, 2025
0
AFC/M23/MRDP yakozanyijeho n’Ingabo z’u Burundi ku Ndondo.

AFC/M23/MRDP yakozanyijeho n'Ingabo z'u Burundi ku Ndondo. Umutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho urwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, wakozanyijeho bidakanganye n'Ingabo z'u Burundi mu...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bazindutse bagaba igitero mu irembo rya Minembwe.

by Bruce Bahanda
August 30, 2025
0
I Goma no mu nkengero zayo hagabwe ibitero bikaze.

FARDC n'abambari bayo bazindutse bagaba igitero mu irembo rya Minembwe. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z'u Burundi na Wazalendo bagabye igitero...

Read moreDetails

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
August 30, 2025
0
RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga  kuyihuza na AFC/M23.

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yanze kwitaba ubutumire bwa Thabo Mbeki wayoboye Afrika y'Epfo wari wayisabye kuyihuza...

Read moreDetails

Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.

by Bruce Bahanda
August 29, 2025
0
Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.

Ibitero bya drones by'ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge. Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zongeye kugaba ibitero byo mu kirere zikoresheje indege zitagira...

Read moreDetails
Next Post
Ibitaro bikuru bya Mikenke byimuwe….

Ibitaro bikuru bya Mikenke byimuwe….

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?