Ibitaro bikuru bya Mikenke byimuwe….
Ibitaro bikuru bya Mikenke byari biherereye hafi n’umuhana mu nini w’Ababembe waha mu Mikenke byimuriwe mu gice cya Gipupu mu Mibunda.
Mikenke ni kamwe mu duce tugize secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Uyu munsi ku wa kane tariki ya 22/05/2025, amakuru ava muri ibyo bice avuga ko kwaribwo habaye kwimura icyicaro gikuru cy’ibi bitaro bya Mikenke, aho cyimurirwa mu Gipupu hatari mu ntera ndende uvuye aha n’ubundi byahoraga.
Icyatumye haba kwimura iki cyicyaro cy’ibi bitaro ntikizwi neza, ariko mubyo ubuyobozi bwasobanuye bavuga ko ari impamvu z’umutekano.
Igice cy’imuriwemo ibyo bitero kigenzurwa n’inyeshyamba za Wazalendo, FDLR n’ingabo z’iki gihugu ku bufatanye n’iz’u Burundi.
Mu gihe mu Mikenke aho byahoraga kuva mu mwaka wa 1998 hagenzurwa n’umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23. Iyi mitwe yahigaruriye mu kwezi kwa kabiri ahagana mu mpera zako uyu mwaka wa 2025.
Ibi bitero bikaba bisanzwe biterwa inkunga n’ishirahamwe rya MDM/PIN(Medecin du Monde/ People in Need), ndetse kandi iri shirahamwe rinafasha n’amasantire de sante agize ibyo bitero bikuru, nk’uko bamwe mu babikoraho babwiye Minembwe Capital News.