FARDC yagabye igitero mu Mikenke.
Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo rigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo ryazindutse ribagaba ibitero ku Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge batuye mu Mikenke, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Mikenke ni kamwe mu duce dutuwe n’Abanyamulenge benshi i Mulenge, ariko ahanini bayituyemo mbere y’intambara kuko ubu abatari bake berekeje iy’ubuhungiro.
Iki gice giherereye muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu mwanya muto ushize wo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 23/05/2025, nibwo Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zayigabyemo igitero, amakuru akavuga ko zakigabye mu muhana uri hafi n’ahahoze ibitaro bikuru bya Mikenke ibiheruka kwimurirwa mu Gipupu mu Mibunda ahatuwe n’Ababembe.
Ubuhamya bugira buti: “Tubyukiye ku bitero bikomeye hano hafi n’i bitaro bya Mikenke.”
Kuri ubu imbunda ziremereye n’izoroheje n’izo zirimo kumvikana mu bice byose by’iki gice. Ndetse n’abari mu Minembwe bavuga ko bari kumva urusaku rwazo, nk’uko babwiye Minembwe Capital News, umwe yagize ati: “Hari kumvikana ibibunda binini. Ni Mashin Gun n’izindi nka Kibariga n’amakompola ya ARPG.”
Nk’uko aya makuru abigaragaza ni uko Twirwaneho yahise yerekeza muri icyo gice ikaba ari yo iri guhungana n’uruhande rwa Leta rwateye.
Ni amakuru anagaragaza ko uru ruhande rwa Leta rwagabye iki gitero, rwaturutse mu nshe za Gipupu no mu bindi bice byo mu Cyohagati.
Nyamara andi makuru yo ku ruhande avuga ko Twirwaneho na M23 kubera umuhati wabo barwana kinyamwuga batangiye kwegura uru ruhande ru rwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa, kuko igitero ngo cya teye hafi n’ibitaro, abakigabye bari kurwana basubira za Gipupu nubwo imirwano igikomeje ku mpande zombi.
Ariko kandi no mu busanzwe ntaho biravugwa ko uruhande rwa Leta ko rwirukanye Twirwaneho na M23, kuva izi ntambara zubura.
MCN turakomeza gukurikirana iyi nkuru.