• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, September 5, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2025
in Conflict & Security
0
Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.
94
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Izo kwa Tshisekedi zirutse umutuno zita ibirindiro byabo, M23 irabifata.

You might also like

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, aravuga ko mu nkengero za Parike ya Kahuzi-Biega, muri teritware ya Kabare, habereye imirwano ikomeye hagati y’ihuriro ry’ingabo za Congo n’umutwe wa M23, uyu mutwe urazirukana unafata uduce twinshi two muri iki gice.

Umusibo ejo ku wa gatanu ni bwo iyo mirwano yabaye hagati y’u ruhande rwa Leta n’uy’u mutwe wa M23 ugize igihe utigisa ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ni imirwano amakuru avuga ko yasize Ingabo z’iki gihugu, FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo bayabangiye ingata, M23 ihita yigarurira uduce twinshi turi muri zo nkengero za Kahuzi-Biega.

Kamwe muri utwo duce uyu mutwe wahise ufata harimo akarimo ibirindiro bikaze by’iri huriro ka Kabushwa n’utundi turi hafi aho.

Nyamara amakuru amwe avuga ko uyu mutwe wa M23 ko ari wo wagabye iki gitero muri turiya duce, mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko uyu mutwe ko wabigabye mu gihe ruriya ruhande rwa Leta rwari rwabanje ku wucyokoza, bikawurakaza maze uzihimuraho zihunga ziri guhungura amatwi.

Aya makuru akomeza avuga ko kubera imirwano ikomeye yabereye muri icyo gice, abaturage benshi barahunze bahungira mu bice bitekanye.

Aka gace kabereyemo imirwano mu gihe katari gaheruka kuyiberamo kuva umutwe wa M23 wabohoza umujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Hejuru y’ibyo, iyi mirwano ngo yanasize kandi abakoreshaga umutungo kamere mu buryo butemewe n’amategeko muri parike ya Kahuzi-Biega na bo bavuye muri ako gace, batatanira mu tundi duce.

Tags: KabushwaKahuzi-BiegaM23
Share38Tweet24Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w'ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana byahafi n'u Butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z’u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke

Twirwaneho yavundereje bikomeye ingabo z'u Burundi zayigabyeho igitero mu Mikenke Nyuma y'aho Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ku bufatanye n'iz'u Burundi hamwe n'imitwe yitwaje intwaro irimo...

Read moreDetails

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri Ihuriro ry'ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z'u...

Read moreDetails

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b’ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita

Uvira: Uduce twaraye tuvugiramo ibiturika, ni natwo bivugwa ko turimo a Wazalendo b'ukuri, ni nabo kandi badashaka Gen Gasita Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane...

Read moreDetails

Uwateye ku Bilalombili no mu Rugezi yasubijwe inyuma

by Bahanda Bruce
September 3, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Uwateye ku Bilalombiri no mu Rugezi yasubijwe inyuma Ibitero by'ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo byazindutse bigabwa mu bice bya Bilalombiri mu Mikenke muri teritware ya...

Read moreDetails
Next Post
Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Umukozi w'Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?