• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

minebwenews by minebwenews
May 24, 2025
in Religion
0
Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umukozi w’Imana yanenze icyo Ababiligi bakoze i Mulenge.

Umukozi w’Imana Reverend Ndamahizi Matayo, mu nyigisho yigishije mu giterane kiri kubera ku itorero rya Shilon muri Uganda, yavuze ko Ababiligi n’Abasedwa bahemukiye Abanye-Congo bo mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo kubijyanye n’imyigire.

Ni uyu munsi ku wa gatandatu tariki ya 24/05/2025, aho uyu mukozi w’Imana Ndamahizi yagaragaje ko Ababiligi mu misozi y’i Mulenge bari barahazanye Faculte imwe gusa ya Pedagogy (uburezi), avuga ko ibi ari ubugome bukabije bakoze.

Yagize ati: “Ababiligi bakubiye abo mu misozi miremire y’i Mulenge mu gatebo kamwe. Babazanira amashuri yigaga iby’uburezi gusa. Ibi ni ubugome bubi.”

Ibyo yabivuze kubera ko mu myaka yashize mu misozi miremire y’i Mulenge, uhereye mu Rurambo ukageza mu Minembwe n’ahandi nko mu Bibogobogo n’i Ndondo ya Bijombo ndetse na Mibunda, wasangaga amashuri hafi ya yose, barigaga ibijyanye n’uburezi bwonyine. Aha ni kubanyeshuri babaga batangiye uwa kane kuko ariho bafatiraga Faculte. Nyamara ibi byarahindutse kuko ubu hari n’ibindi byigwa byinshi bitandukanye byamaze kuhazanwa.

Ikindi yanenze ni Abasedwa bazanye ubutumwa bwiza muri iyi misozi miremire y’i Mulenge, avuga ko n’abo bahazanye ubutumwa ariko bababuza gucukura izahabu no kuzicuruza. Bavugaga ko ari icyaha, ariko bo bakazicukura bakazijana iwabo.

Ati: “Abasedwa baraduhemukiye! Kutubuza gucuruza izahabu no kuzicukura! Mbega ubugome bunuka we!”

Yageze aha ahita agira ati: “Twamaganye umwuka w’Ababiligi n’Uwabasedwa mu misozi y’i wacu i Mulenge.”

Ibi yabivuze ari kubwiriza hejuru yo kudatinya, hari nyuma y’aho yari yasomye mu gitabo cyo Kuva 14:21-22.

Umushumba Ndamahizi Matayo, yavuze ko Umukristo wese usenga Imana agomba kwirinda kugira ubwoba, kandi ngo akirinda kuvuga ngo byacitse! Ngo kuko iyo ufite Yesu nta byacitse bibaho.

Ati: “Tugomba kwirinda kuvuga ko byakomeye, kubera ko dufite Yesu.”

Yongeye ati: “Aho tugeze hose Imana iduha icyo gukora.”

Yanavuze ko Mose yageze i Midiani kandi yarahunze, ariko abona icyo akora, bityo nawe uzabona icyo ukora, igihe uzaba washize Imana imbere.

Umukozi w’Imana wabwirije aya magambo, ni umushumba w’itorero rya Holy spirit muri Uganda. Ni Umunye-Kongo ukomoka mu Bibogobogo muri Kivu y’Amajyepfo. Akaba ari uwo mu bwoko bw’Abafulero.

Tags: AbabiligiAbasedwaBarahemutseMulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?