• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ayo bararanye i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
May 25, 2025
in Conflict & Security
0
Ayo bararanye i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ayo bararanye i Mulenge iwabo w’Abanyamulenge.

Nyuma y’uko uyu munsi ku cyumweru tariki ya 25/05/2025, mu misozi miremire y’i Mulenge mu Burasizuba bwa Congo hiriwe ituze, ku mugoroba ho bakiriye amakuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo za Congo ko riri kwisuganya kubagabaho ibitero.

Ni ubutumwa twakiriye kuri Minembwe Capital News, aho ubwo butumwa bugira buti: “Turaranye amakuru atari meza. Umwanzi ari kwisuganya kutugabaho ibitero mu Mikenke na Rugezi.”

Uyu waduhaye ubu butumwa uri mu Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko aya makuru ko bayahawe n’abamwe mu nshuti zabo ziherereye mu bice birimo abanzi (uruhande rwa Leta).

Uburyo yagaragaje bahawe ayo makuru yavuze ko uwo bayakesha yababwiye ko i Baraka hinutse Ingabo nyinshi zo ku ruhande rwa Leta zirimo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo. Izindi ngo zituruka i Ndondo ya Bijombo zerekeza mu Mikenke.

Nu bwo hataramenyekana umubare w’izo ngabo, yaba ari izaturutse mu Bijombo n’izinutse i Baraka ari ko biravugwa ko zizatera mu Rugezi na Mikenke.

Iminsi icyanyemo bagaragaza ko kuri Point Zero mu Burasizuba bwa centre ya Minembwe, kwa Mulima no bindi bice byo mu Mutambara ko birimo Ingabo nyinshi za FARDC n’iz’u Burundi, kandi ko zigambiriye gutera mu Minembwe no gufata ikibuga cy’indege cyaho n’icya Mikenke. Ni mu gihe Leta ngo yaba itinya ko ibyo bibuga umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bishobora kuzabikoresha ibibatera icyikango, kabone nubwo batakigaragaza.

Nubwo uyu munsi hiriwe amahoro n’ituze mu Minembwe na Mikenke ndetse no mu nkengero zaho, ariko ku munsi w’ejo ku wa gatandatu muri ibyo bice hiriwe imirwano ikaze.

Uruhande rwa Leta rwateye mu Mikenke ruturutse mu Gipupu, na ho mu Rugezi ho rwahateye ruturutse za Gasiro.

Iyo mirwano byarangiye umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho bikubitaguye kubi abarwanira buriya butegetsi bw’i Kinshasa.

Binazwi ko iyi mitwe yombi ibarizwa mu ihuriro rya AFC, ihora yirukana izi ngabo zirwanirira ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.

Hagataho, aya makuru turakomeza kuyakurikirana.

Tags: AmakuruIbiteroIhuriroMulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?