Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bayifashe.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 26, 2025
in Conflict & Security
0
Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bayifashe.
111
SHARES
2.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intasi ya Tshisekedi wa RDC na Ndayishimiye w’u Burundi bayifashe.

You might also like

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

Umwe mu barwanyi bo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, yemeje ko bafashe intasi yari yaroherejwe na perezida Felix Tshisekedi wa Congo na mugenzi we perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ngo yivugane abayobozi bo muri iryo ihuriro.

Ni amakuru yashyizwe hanze n’umwe mubagize iri huriro rya AFC, aho yatangaje ko iyo ntasi yafatiwe mu bikorwa bifatwa nk’ubugambanyi bwo guhungabanya umutekano w’abuyobozi ba AFC/M23 mu buryo bwihishe.

Iyo ntasi ivuga ko perezida Felix Tshisekedi na mugenzi we w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, bashakaga gukoresha inzira z’ibanga kugira ngo basenye ubuyobozi bwa AFC/M23, nyuma yaho ibiganiro by’i Doha bikomeje kwanga gutanga umusaruro ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Uwatanze aya makuru yanavuze ko amashusho y’iyo ntasi ko yamaze gufatwa, kandi ko agiye gushyirwa ahagaragara mu minsi mike iri mbere.

Aya makuru aje akurikira itangazo iri huriro rya AFC/M23 ryaraye rishyize hanze, ryamagana amakuru yatangajwe na Teohna Williams, umujyanama mukuru wa Monusco ushinzwe kurinda abasivili, watanze amakuru ko i Goma harushije kuba ahantu h’amakuba kuva AFC/M23 yahafata.

Itangazo rigira riti: “Ibinyoma byakozwe ku bushake, kugira ngo bateshe agaciro ibikorwa by’ihuriro ndetse no guhungabanya imishyikirano ya Doha.”

AFC/M23 ikavuga ko ibyo binyoma ko bishigikiwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu ndetse n’u bw’u Burundi.

Ni nyuma yaho kandi tariki ya 11 na 12/04/2025, i Goma hagabwe ibitero bigamije guhungabanya umutekano waho, bikemezwa ko ababikoze bari bashigikiwe n’ingabo za Monusco n’iza SADC ziri muri uwo mujyi wa Goma.”

Itangazo rya AFC/M23 rikomeza rivuga ko ari ryo ryashoboye guhagarika ibyo bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u mujyi wa Goma, rigasubiza n’abaturage mu byabo, ndetse rikanagarura amahoro muri Goma no mu nkengero zayo.

Iri huriro rigasaba umuryango mpuzamahanga kutagwa mu mitego y’ibinyoma bya RDC n’abambari bayo barimo u Burundi, ahubwo bakibanda ku gushigikira amahoro arambye n’ubutabera kuri bose, cyane kubaturage ba Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru bagabwaho ibitero n’ingabo za Leta y’i Kinshasa ku bufatanye n’iz’u Burundi.

Tags: AFC/m23IntasiNdayishimiyeTshisekedi
Share44Tweet28Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Avugwa mu biganiro by’i Doha byahuriyemo intumwa za M23 n’iza leta y’i Kinshasa.

Impaka zadutse ku masezerano ya Doha hagati ya RDC na AFC/M23. Nyuma y'aho AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa bishyize umukono ku masezerano y'amahoro, izi mpande zombi zahise zitangira...

Read moreDetails

Imirwano ikomeye hagati y’Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y’isinywa ry’amasezerano.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zagaruye Inka zari zanyazwe.

Imirwano ikomeye hagati y'Ingabo za RDC na AFC/M23 nyuma y'isinywa ry'amasezerano. Nyuma y'amasaha make gusa, Repubulika ya demokarasi ya Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, bishyize umukono...

Read moreDetails

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Batatu bashinjwa gutera inkunga ADF bafatiwe ibihano bikakaye.

Muri RDC Wazalendo bishe Umuyobozi. Umuyobozi w'urubyiruko rwo muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, yishwe arashwe na barwanyi bo mu ihuriro rya Wazalendo bakorana byahafi...

Read moreDetails

Rdc iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Haratutumba intambara ikomye, nyuma y’amakuru avugwa ku ngabo zavuye i Kalemi.

RDC iracyakomeje umugambi wo kugaba ibitero ku Banyamulenge. Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y'aho ishyize umukono ku mahame ayiganisha ku masezerano y'amahoro, ikomeje umugambi wo kohereza abasirikare...

Read moreDetails

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majywi y’abashaka kwica Tshisekedi.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
RDC: Abavugwa mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi.

I Kinshasa byakaze, undi mutegetsi ukomeye yashyizwe mu majwi y'abashaka kwica Tshisekedi. Vital Kamerhe uyoboye inteko ishinga amategeko ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuzwe mu bantu bashakaga...

Read moreDetails
Next Post
Igitero cya gisirikare cy’i ngabo z’u Burundi mu Bijabo.

Igitero cya gisirikare cy'i ngabo z'u Burundi mu Bijabo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?