• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, October 26, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Icyo Umusesenguzi avuga ku rukundo Abanyamulenge basigaranye.

minebwenews by minebwenews
May 26, 2025
in sport & entertainment
0
Icyo Umusesenguzi avuga ku rukundo Abanyamulenge basigaranye.
88
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Icyo Umusesenguzi avuga ku rukundo Abanyamulenge basigaranye.

Umusesenguzi avuga ko Urukundo Abanyamulenge bagiraga rwariyongereye ruva k’urugero rw’urukundo rwa kivandimwe, kuri ubu bakaba bageze k’urugero rw’urukundo rw’lmana .

Ntese gute?

Yavuze ko kera kose uwabaga ashonje mu Banyamulenge ku mufungurira byarihutirwaga kubera ko byakorwaga nk’umuhango, ngo kuko icyo gihe ntacyo ngo bari babuze bari batunze byinshi; inka zarabyaraga, imirima yareraga kandi ntibororeraga kugurisha ahubwo ubworozi bwabo bwateguriraga umwana uzabavukamo, kugeza ku buvivi. Ari nayompanvu uwo bagiriraga neza basaga naho ineza bamugiriye arisanzwe kuko kugira neza kwabo kwari nk’umuco.

Nubwo uyu muco usa n’ukomoka kure mbese ku bisekuruza byabo, ariko uwurebeye mu yandi moko yaba ayo bari baturanye ndetse ukambuka n’imbibe (mu Burundi no mu Rwanda) nta bandi wa wusanganaga.

Uyu munsi rero Inka zari ubutegetsi bwabo bifashishaga mu gutegura ejo habo heza, no kugira neza, zarashize, kuko Leta y’i Kinshasa yarazinyaze ibinyujije kuri Mai Mai, imirima ndetse no kutaba mu gihugu kubera ingaruka z’intambara, nta kindi bishingikirizaho kugira bagaragaze ibyo bakoraga byo kugira neza, n’iyo mpamvu ubu twavuga ngo ubu muri bo abakibigerageza bagize urukundo rw’lmana. Imiryango yabo Banyamulenge ku bwinshi ituye mu mijyi(ville), kandi nta kindi kiyibeshejeho n’ugukundana kubabamo.

Umukire wo muri bo hari ubwo usanga atunze umukene wo mu muryango atavukamo (akishurira abana atazi ishuri, akabahahira cyangwa aka mw’ishurira inzu).

Uyu musesenguzi ariko wiyise “nyanaka,” kuko yanze ko amazina ye aja hanze, yavuze ko kuri we abona ko urwandiko rw’Abakorinto ba mbere 1:26-27, ari Abanyamulenge Paul yavugaga.

Ntese gute? Kuko aho handitse ngo “Ndasaba benewacu (Abanyamulenge) kuzirikana guhamagarwa kwabo yuko ab’ubwenge bahamagawe ataribenshi, n’impfura z’iyisi zahamagawe atarinyinshi, ahubwo lmana yatoranije abaswa bomw’isi (ntibari barize mbese abize bo muribo baribake, ntibari bazi gutura mu mazu y’amagorofa ndetse no kugendera mu miduga no kuyitwara; byarigishitsi kuribo) kugirango ikoze isoni abanyabwenge, kandi yatoranyije ibinyantegenke byo mw’lsi. lmana yabikoze kugirango ikoze isoni ibinyembaraga.

Rero kubwe, akavuga ko yibaza ko harabatekereza ko urukundo muribo rwamazwe ahari na politiki bivanzemo, ariko nyamara ngo nubwo ibyo bitaribimenyerewe bikaba biriho kuri none, ngo nti birigera bibasha gukuraho urukundo rwabo, gusa ahamya ko bizabasaba kongera kwigisha abantu kumenya uko bitwara mu bihe bagezemo.

Umusesenguzi avuga ko no mu butayu usomye amakuru y’ Abisirayeri usanga nabo baritotombye bituma abakuze bo muribo batagera mu gihugu cy’isezerano, ariko kubera ko urubyiruko rutari murayomanyanga lmana yaruhurukije muri icyo gihugu cy’amasezerano.

Bivuze ko ingorane ku Banyamulenge nuko urubyiruko ruri kwitwara nabi muri iki gihe, mbese bagashaka gushigikira inzira yo kwirema ibice, aho umusore yita mu genzi we umwanzi n’andi mazina atandukanye.

Ibi nu buyobe bufitwe n’abantu bake ariko abandi mwirinde murangwe n’umuco w’abasogokuruza bakera.
Umunyamulenge n’umwe kandi azahora arumwe.

Abari mu bihugu byo hanze yu mugabane wa Afrika, muzagume mutangaze abo bazungu ku muco w’ubumwe no gufashanya. Abakiri muri Afrika namwe mukomerezeho.

Abakuru barayamaze ngo “uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.”

Tags: AbanyamulengeImanaUrukundo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?