Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
May 30, 2025
in Regional Politics
0
Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kabila yabonanye n’irindi tsinda i Goma anagira n’icyo asezeranya Abanye-Congo.

You might also like

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, akaba aherutse gutahuka avuye mu buhungiro, yatangaje ko yahuye n’abayobozi b’imiryango gakondo, aho bamusabye kugaragariza Abanye-Congo ubunararibonye bwe, nawe ababwira ko afite ubushake bwo gusubiza iki gihugu ku murongo vuba bidatinze.

Ni kuri uyu wa gatanu tariki ya 30/05/2025, Kabila yabonanye n’abayobozi gakondo nyuma y’aho ku wa kane yari yahuye kandi n’abayobozi ba madini n’amatorero.

Joseph Kabila akomeje guhura n’amatsinda y’ingeri zitandukanye mu rwego rwo gukomeza kumva ibitekerezo byayo, kugira ngo barebere hamwe uko iki gihugu yahoze ayoboye kiri mu bibazo bikomeye by’intambara ahanini mu Burasizuba bwacyo bishakirwe umuti urambye.

Ubutumwa uyu wayoboye RDC imyaka 18, yanyujije kuri x, yagize ati: “Uyu munsi i Goma, nahuye n’abayobozi b’amatsinda gakondo bo muri Kivu y’Amajyaruguru. Barifuza ubunararibonye bwanjye kugira ngo haboneke amahoro n’ituze ndetse n’iterambere.”

Kabila ashinja ubutegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye kuri uwo mwanya, intege nke n’ibura ubushobozi.

Yagaragarije aba bayobozi bo mu miryango gakondo ko ibyo bifuza bigiye kubonerwa umuti, birimo itahuka ry’Abanyekongo bakuwe mu byabo, kongera imbaraga mu iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, kurandura ruswa n’ubutegetsi bw’igitugu, ndetse n’ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biteza umutekano muke.

Muri iki cyumweru kandi yahuye n’abanyapolitiki batandukanye, barimo umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, Corneille Nangaa.

Biteganyijwe ko Kabila azakomeza kugirana ibiganiro n’amatsinda atandukanye, arimo imiryango itari iya Leta, ndetse n’urubyiruko, kugira ngo abone aho ahera atanga umusanzu muri iki gihugu.

Tags: AbayoboziGakondoGomaKabila
Share33Tweet21Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe.

Umudipolomate wa RDC ukorera mu Bubiligi yafunzwe. Mu buryo budasanzwe umudipolomate wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Mutebwa Mulumba Jean Dieu, usanzwe ari umujyanama wa kabiri muri ambasade...

Read moreDetails

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 20, 2025
0
Icyo minisitiri Nduhungirehe yavuze ku biganiro biri kubera i Doha bihuza RDC na AFC/M23.

U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku ntambwe imaze guterwa hagati ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Leta y'u Rwanda yatangaje ko yishimiye isinywa ry'inyandiko y'amahame y'ibanze ngenderwaho aganisha...

Read moreDetails
Next Post
Abanyeshuri bo mu Bibogobogo hagaragajwe ikibahangayikishije kuruta ibindi.

Students from Bibogobogo have expressed a concern that stands out from others.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?