• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Perezida Museveni yagaragaje inkomoko y’intambara zibera muri RDC.

minebwenews by minebwenews
May 30, 2025
in sport & entertainment
0
Perezida Museveni yagaragaje inkomoko y’intambara zibera muri RDC.
82
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Museveni yagaragaje inkomoko y’intambara zibera muri RDC.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Umukuru w’igihugu cya Uganda, Yoweli Kaguta Miseveni, yatangaje ko Mobutu Sese seko wayoboye Congo ikicyitwa Zaïre na Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda, ko aribo soko y’intambara zibera mu Burasizuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Nibyo perezida wa Uganda yatangarije mu nama y’urwego rushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro, umutekano n’ubufatanye bwa Congo n’akarere, aho yavuze ko amakimbirane yo muri RDC yatewe na politiki y’ivangura, yacengejwe n’abanyamahanga mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu na Habyarimana.

Museveni yasobanuye ko ikindi cyakururiye RDC ibibazo, ari uko ubutegetsi bwa Mobutu butigeze bwita ku bufatanye n’ibihugu by’abaturanyi.

Yagize ati: “Mubutu ntiyari yitaye ku baturage b’imbere muri RDC no ku baturanyi. Yashyigikiye imitwe yarwanyaga Angola, arwanya ibitekerezo byacu kuko icyo gihe twarwanyaga ubukoloni, we yari ku rundi ruhande.”

Na ho ku Rwanda, Abanyarwanda bari barahunze kuva mu mwaka wa 1959 ndetse n’abavukiye mu buhungiro, batangiye kwisuganya kugira ngo batahe. Avuga ko icyo gihe, Habyarimana yasabwe kubareka bagataha mu mahoro, ariko arabyanga.

Ati: “Habyarimana yaravuze ati ‘oya, nta mwanya wabo uhari, u Rwanda ruruzuye. Abananiwe kwihangana barisuganyije, batera u Rwanda. Mobutu yinjira mu Rwanda kugira ngo ngo afashe Habyarimana, intangondwa z’Abahutu. Ni bwo ikibazo cya RDC cyahuye n’icy’u Rwanda.”

Intambara yo kubohora u Rwanda yatangijwe n’umutwe wa RPF inkotanyi mu 1990, ingabo za Mobutu zari ziyobowe na General Donatien Mahele n’iza Habyarimana (ExFAR) zatsindiwe hamwe, zose zihungira mu Burasizuba bwa Congo, hamwe n’umutwe w’interahamwe wagize uruhare muri jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Perezida Yoweli Kaguta Museveni asobanura ko icyo gihe Mobutu yasabwe kwambura ingabo za Habyarimana intwaro zari zahunganye, arabyanga, biba ngombwa ko ingabo z’u Rwanda zitera Congo mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1996, ubutegetsi bwa Mobutu bushyirwaho iherezo.

Museveni yagize ati: “Abasirikare ba Habyarimana batsinzwe bahungiye i Goma. Icyo twakoze twasabye Mobutu kubambura imbunda, arabyanga. Kubera ko yatekerezaga ko ab’imbere ntacyo bavuze, abaturanyi ntacyo bavuze, icyo yahaga agaciro ni abanyamahanga bamufashaga . Kubera iki Mobutu yanze kumva? Twari hano, twashoboraga ku mufasha.”

Mubutu wavuzwe cyane muri iyi nkuru, yagiye ku butegetsi mu 1971 asimbuye Joseph Kasavubu. Yavuye ku butegetsi mu kwezi kwa gatanu mu 1997 asimbuwe na Laurent Desire Kabila washinze umutwe wa AFDL.
Mobutu yaguye mu buhungiro muri Maroc mu kwezi kwa cyenda umwaka wa 1997, amakuru agaragaza ko yazize indwara ya kanseri ya prostate.

Tags: HabyarimanaIntambara RDCMobutuMuseveni
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Iby’akaga kashyikiye abateye Abanyamulenge mu Mikenke, komanda wabo yahasize ubuzima abandi benshi barakomereka.

Umwe mu barwanashaka yaburiye benewabo uburyo bakwitwara muri iki gihe.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?