• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, October 30, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

minebwenews by minebwenews
June 4, 2025
in sport & entertainment
0
Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.
86
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.

General Sikatende Dieudonne wari uzwi cyane ku izina rya Mutupeke munyeshyamba za Mai Mai i Lulenge muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yapfuye umuryango we umenyesha ko yarozwe.

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/06/2025, ahagana isaha z’igitondo cya kare, ni bwo amakuru y’urupfu rwa Gen.Sikatende yagiye hanze avuga ko yarangije.

Ni amakuru yaje kwemezwa n’ubutumwa bw’amajwi bwatanzwe n’uwavugaga ko Sikatende yapfuye bari kumwe i Kinshasa, aho bwagiraga buti: “Tubabajwe no kubamenyesha ko Mzee General Sikatende yapfuye. Aguye hano i Kinshasa mu gitondo cya kare. Ayo makuru mabi niyo dufite. Turabihanganishije mwese.”

Na none kandi haje kuza ubundi butumwa bwatanzwe n’umuryango we, buhamya ko koko yapfuye kandi ko yapfuye nyuma yuko yari yahawe isumu muri gereza ya Ndolo iyo yarafungiwemo.

Umuryango wagize uti: “Apfuye, ubuzima bwe bwari bwifashe nabi muri gereza ya Ndolo. Yahawe isumu ni yo imuhitanye!”

Mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2024, Sikatende yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano i Kinshasa arafungwa, ariko nyamara arinze apfa umuryango we utaragaragarizwa icyo azira nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Gusa, kubera uburwayi yaramaranye igihe gito, mu cyumweru gishize yajanwe mu bitaro bya gisirikare byitwa Camp Tshtshi, biherereye muri komine ya Ngaliema i Kinshasa kugira ngo yitabweho, ibyaje kwanga anyura mu myanya y’intoki abaganga bamwitagaho.

Uyu Sikatende wapfuye, azwi cyane muri Mai Mai, ni umwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagize uruhare rukomeye mu bitero byagabwaga ku Banyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo mu mwaka wa 1999, 2000, 2001 na nyuma yabwo.

Ibi bitero yayoboye kimwe n’abandi bagenzi be nka General Aochi wapfuye, General Yakutumba ukiriho, General Mutetezi Tresor uheruka nawe gupfa n’abandi, byatwaye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi, birabasenyera binyaga n’Inka zabo.

Sikatende watangije ari Mai Mai apfuye ubutegetsi bw’i Kinshasa bwaramuhinduye umusirikare w’iki gihugu, nubwo bwaje kumufunga kubyaha yashinjwaga umuryango we uvuga ko utari ubizi.

Tags: KinshasaSikatendeyapfuye

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?