Umuryango wa Gen.Sikatende watanze umucyo kurupfu rwe.
General Sikatende Dieudonne wari uzwi cyane ku izina rya Mutupeke munyeshyamba za Mai Mai i Lulenge muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, yapfuye umuryango we umenyesha ko yarozwe.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 04/06/2025, ahagana isaha z’igitondo cya kare, ni bwo amakuru y’urupfu rwa Gen.Sikatende yagiye hanze avuga ko yarangije.
Ni amakuru yaje kwemezwa n’ubutumwa bw’amajwi bwatanzwe n’uwavugaga ko Sikatende yapfuye bari kumwe i Kinshasa, aho bwagiraga buti: “Tubabajwe no kubamenyesha ko Mzee General Sikatende yapfuye. Aguye hano i Kinshasa mu gitondo cya kare. Ayo makuru mabi niyo dufite. Turabihanganishije mwese.”
Na none kandi haje kuza ubundi butumwa bwatanzwe n’umuryango we, buhamya ko koko yapfuye kandi ko yapfuye nyuma yuko yari yahawe isumu muri gereza ya Ndolo iyo yarafungiwemo.
Umuryango wagize uti: “Apfuye, ubuzima bwe bwari bwifashe nabi muri gereza ya Ndolo. Yahawe isumu ni yo imuhitanye!”
Mu kwezi kwa cumi umwaka wa 2024, Sikatende yafashwe n’inzego zishinzwe umutekano i Kinshasa arafungwa, ariko nyamara arinze apfa umuryango we utaragaragarizwa icyo azira nk’uko amakuru akomeza abivuga.

Gusa, kubera uburwayi yaramaranye igihe gito, mu cyumweru gishize yajanwe mu bitaro bya gisirikare byitwa Camp Tshtshi, biherereye muri komine ya Ngaliema i Kinshasa kugira ngo yitabweho, ibyaje kwanga anyura mu myanya y’intoki abaganga bamwitagaho.
Uyu Sikatende wapfuye, azwi cyane muri Mai Mai, ni umwe mu bayobozi b’uyu mutwe bagize uruhare rukomeye mu bitero byagabwaga ku Banyamulenge mu Minembwe no mu nkengero zayo mu mwaka wa 1999, 2000, 2001 na nyuma yabwo.
Ibi bitero yayoboye kimwe n’abandi bagenzi be nka General Aochi wapfuye, General Yakutumba ukiriho, General Mutetezi Tresor uheruka nawe gupfa n’abandi, byatwaye ubuzima bw’Abanyamulenge benshi, birabasenyera binyaga n’Inka zabo.
Sikatende watangije ari Mai Mai apfuye ubutegetsi bw’i Kinshasa bwaramuhinduye umusirikare w’iki gihugu, nubwo bwaje kumufunga kubyaha yashinjwaga umuryango we uvuga ko utari ubizi.