• About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Igitero Ukraine iheruka kugaba mu Burusiya cy’amateka, havuzwe igihugu cya yifashije.

minebwenews by minebwenews
June 5, 2025
in World News
0
Igitero Ukraine iheruka kugaba mu Burusiya cy’amateka, havuzwe igihugu cya yifashije.
83
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero Ukraine iheruka kugaba mu Burusiya cy’amateka, havuzwe igihugu cya yifashije.

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zirashinjwa gufasha igisirikare cya Ukraine mu gitero karahabutaka giheruka kugaba ku butaka bw’u Burusiya, igitero zagabye mu turere dutanu kikangiza byinshi harimo n’indege z’intambara 40 cyashwanyaguje.

Ni byatangajwe n’uwahoze ari intasi y’u Bufaransa, Guillaume Ancel, aho yavuze ko Ukraine itari gushobora kugaba biriya bitero ku ndege z’intambara z’u Burusiya, iyo itaza gufashwa na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.

Iyi ntasi yasobanuye ko Ukraine itari gushobora kuyobora drones yakoresheje idafite ububasha bwa Amerika, kuko ari yo ifite saterite zifite ubushobozi bwo kuyobora igitero nk’icyo, ndetse ikaba ari yo ifite abahanga bashobora gukora ako kazi.

Yagize ati: “Ni ubufasha bwa Leta Zunze ubumwe z’Amerika bwatumye kiriya gitero gishoboka. Saterite zayo zifite ubushobozi bukomeye kubijyanye n’itumanaho. Kandi ikibigaragaza ni uko Ukraine idafite ubwo buhanga.”

Guillaume yongeye kandi ko Ukraine itari bukore icyo gitero itamenyesheje inzego z’ubutasi za Amerika.

Nyamara umukuru w’iki gihugu cya Ukraine Volodymyr Zelensky, yatangaje ko iki gitero cyahawe izina rya “Operation spider’s web” ko cyakozwe n’ingabo ze, ahamya ko nta bufasha zigeze zihabwa, kandi ko nta gihugu na kimwe zigeze zibimyesha.

Nyuma y’iki gitero, perezida w’u Burusiya Vradimir Putin, yatangaje ko agiye kwihorera ku gitero Ukraine yagabye ku butaka bw’igihugu cye, ubundi kandi avuga ko igisirikare cya Ukraine ko kigomba gufatwa nk’umutwe w’iterabwoba.

Tubibutsa ko u Burusiya buri mu ntambara kuva mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri umwaka wa 2022.

Tags: Operation spider's webRussiaUkraine

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?